sangiza abandi

Brig Gen Rwivanga yasabye Indangamirwa kurangwa n’indangagaciro zubaka igihugu

sangiza abandi

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 kwimakaza indangagaciro zirimo ubutwari, ubupfura, ubunyangamugayo, ubumwe n’ishema ryo gukunda igihugu.

Amakuru dukesha ingabo z’u Rwanda ku rubuga rwa X, avuga ko Brig Gen Ronald Rwivanga yasuye icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025.

Mu butumwa yageneye uru rubyiruko, Brig Gen Ronald Rwivanga yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka Imyitwarire n’Indangagaciro z’Ubupfura”.

Brig Gen Rwivanga yasobanuye ko indangagaciro nk’ubunyangamugayo, ubumwe, ubutwari, ubupfura no gukunda igihugu ari inkingi z’iterambere n’icyizere cy’ejo hazaza.

Yongeyeho ko izo ndangagaciro zose zishingiye ku nkingi eshatu zikomeye arizo : Ikinyabupfura, ubumwe no kubaha ikiremwamuntu.

Yashishikarije urubyiruko kurebera ku Ntwari z’u Rwanda, zaharaniye inyungu rusange kuruta izabo bwite, ndetse bikagera naho zitanga ubuzima bwazo ku bw’inyungu z’igihugu.

Yabasabye kandi kurangwa n’ubupfura, umurava, ishema no kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo, birinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kubangiriza ubuzima n’ahazaza habo.

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 riri kubera i Nkumba, mu Karere ka Burera, aho urubyiruko rwigishwa indangagaciro, amateka n’inshingano zo gukunda no gukorera igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]