sangiza abandi

Bugesera : Litiro ibihumbi 76 z’inzoga zirimo iyitwa “Indege “ zamenwe

sangiza abandi

Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, abaturage,  yakoze igikorwa cyo kwangiza litiro zitujuje ubuziranenge zingana na litiro ibihumbi 76 mu karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2025, mu Mirenge ya Nyamata na Nyarugenge  yo muri ako karere.

Muri izo zangijwe, litito ibihumbi 62 ni inzoga yitwa “Isano’ n’iyitwa
“Agasembuye”, zengwa n’uruganda Dusangire Production rukorera mu Murenge wa Nyarugenge,Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare.

Izindi litiro ibihumbi 14  z’ingoga yitwa “Indege” yengwa n’uruganda EKAM Ltd  rukorera  mu Murenge wa Nyamata,Akagari ka Kayumba,,Umudugudu wa Kayenzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ,Mutabazi Richard  yatangaje ko iki gikorwa cyo kwangiza izi nzoga,kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage.

Ati “Iki ni igikorwa tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga .Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ,ni ukurengera ubuzima  bw’abaturage  bacu no kubungabunga umutekano wabo. “

Yakomeje agira ati “ Turashima inzego zose twafatanyije gutahura  amakuru y’aho izi nzoga zengerwa kandi tukanakangurira abaturage gukomeza kudufasha gutanga amakuru ku gihe.”

Meya Mutabazi yakomeje  asaba abacuruzi  n’abandi  batunzwe n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibinyobwa kubahiriza amategeko, no gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ibicuruzwa bikekwa cyangwa bidafite ubuziranenge ndetse no kwirinda kubinywa kuko byangiza ubuzima.

Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko  ibi bikowa byo  kugenzura inzoga zitujuje ubuzirange  bizakomeza hirya no hino mu karere ka Bugesera. 

Photos:

[fluentform id="3"]