sangiza abandi

Burera: Abajyanama b’Ubuzima barasaba koroherezwa kubona inguzanyo yo kurangiza hoteli yadindiye

sangiza abandi

Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, basaba inguzanyo ya banki kugira ngo barangize hoteli batangiye kubaka mu 2018, bavuga ko kuyigira iwabo byaba ari iterambere kubera ko yabaha akazi ikanabahahira imyaka yabo beza kubwinshi.

Umushinga wo kubaka iyi hoteli ifite agaciro k’asaga miliyoni 700 uhuza abajyanama b’ubuzima bagera ku 2200 bo mu Karere ka Burera, aho byari biteganyijwe ko izubakwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere cyarangiye gitwaye asaga miliyoni 270 Frw, mu gihe icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko kizatwara asaga miliyoni 470 Frw.

Abajyanama b’ubuzima n’abatutage bavuga ko uyu mushinga uteganyijwe kandi kugira uruhare mu bukungu bw’aka gace, kuko hoteli izatanga serivisi ku baturage n’abasura Butaro, bityo igatanga n’amahirwe y’ibikorwa by’ubucuruzi ku bayituye.

Twagirayezu Janvier, umuturage wo mu Karere ka Burera, avuga ko uyu mushinga watangijwe ubaye urangiye wabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Muri make iyi nyubako iyo iza kurangira twari kubonamo inyungu nyinshi kuko icyambere abantu bari kujya baza hano kandi twebwe ubwacu nk’ abaturage twari kujya tuboneramo inyungu yuko abantu bari kujya baza kuraramo barikutugurira ibicuruzwa byacu natwe tukabona inyungu.”

Ku ruhande rw’abayobora uyu mushinga, Maniriho Jean Damascene, uyobora Company Jyambere Mujyanama Ltd y’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Burera, avuga ko hakenewe inguzanyo kugira ngo imirimo ikomeze.

“Wari umushinga tubona waduteza imbere cyane ariko twaje gukoresha amafaranga twari dufite twishatsemo ubushobozi nk’ amakoperative yose tubona agera kuri miliyoni 300 Frw ntanguzanyo twatse. Kubera ko umushinga wari munini biza kurangira y’ amafaranga atakuzuza icyiciro cya mbere twari twahisemo kubaka tugana inzira kuguza banki n’uyu munsi ariyo nzira turimo ngo tubone anmafaranga yo kuzuza icyiciro cya mbere kuburyo cyatanga umusaruro.”

Maniriho avuga ko uyu mushinga umaze gukoresha amafaranga menshi, ariko ko hakenewe andi mafaranga kugira ngo ibikorwa bisigaye birangire, hoteli itangire gukorera abanyamuryango ndetse n’abaturage.

Meya wa Burera, Mukamana Soline, yavuze ko bahije abajyanama b’ubuzima n’amabanki kugira ngo ibikorwa byo kurangiza uyu umushinga bikomeze.

Yagize ati “ icyiciro cya mbere cyari hafi kurangira barabura inguzanyo bakayirangiza igatangira gukoreshwa. Twabahuje na banki ya kigali kugirango barebe ko babaha inguzanyo, hari ibyo babasabye nibabyuzuza ngo bayihabwe.”

Abajyanama b’ubuzima bavuga ko kubona inguzanyo ari kimwe mu bisubizo byabafasha kurangiza umushinga watangiye mu 2018, ukabyazwa umusaruro nyuma y’imyaka isaga umunani.

Abaturage b’aka karere bavuga ko mu gihe iyi hoteli yaba yuzuye igatangira gukora yatanga serivisi n’amahirwe y’iterambere ku baturage by’umwihariko abo mu Murenge wa Butaro n’Akarere ka Burera muri rusange.

Hoteli yatangiye kubakwa mu 2018

Photos:

[fluentform id="3"]