Abahanzi Mugisha Benjamin uzwi mu buhanzi nka The Ben na Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, Munyakazi, bahize gutanga ibyishimo mu gitaramo bazahuriramo cyinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2026, cya The Nu Year Groove”, buri umwe ahiga kuzerekana ubuhangange bwe.
Ni gitaramo kizaba kuwa 01 Mutarama 2025, muri BK Arena.
Ubwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, muri car free zone , haberaga ikiganiro n’itangazamakuru , Bruce Melodie na The Ben bagarutse kuri iki gitaramo, “The Nu Year Groove” bazahuriramo.
Muri iki kiganiro, aba bahanzi basanzwe bagira guhangana gukomeye hagati yabo, bageze muri Car Free zone, buri umwe yongera kwivuga ibigwi.
Muri iki kiganiro, The Ben yabajijwe impamvu y’itegurwa ry’igitaramo cye ngarukamwaka, New Year Groove asubiza ko intego yacyo ari ugutanga ibyishimo ku bakunda muzika ndetse no kwereka amahanga ko i Rwanda hari abahanzi bashoboye.
Ati” New Year Groove ni igitaramo twatekereje umwaka ushize, dushaka mu by’ukuri gukomeza kunyeganyeza Umujyi wacu wa Kigali, ndetse no kugaragariza amahanga ko ibintu byose byiza bibera mu Rwanda.”
Bruce Melodie ubwo yabazwaga uko yakiriye ubutumire bwo kuzaririmba muri iki gitaramo, yavuze ko byamunejeje ndetse ko aterwa ishema n’iterambere ry’abagenzi be gusa yongeraho ko adatewe ipfunwe no kuvuga ko ariwe muhanzi wa mbere mu Rwanda.
Ati” Icya mbere ndi Umunyagihugu, kandi mbikunda sana iyo Kigali ishyushye bifite aho bihuriye n’imimerere yanjye isanzwe, njye ndi umuntu wishimira kubona ibintu bigenda neza, The Ben n’ikipe ye baratwegereye mbona ni byiza kuko urubyiniro ndutinzeho, ndumazeho iminsi buriya ninaho nkorera ibintu bikomeye cyane.”
Akomeza agira ati “Ntabwo njya nterwa ipfunwe no kuvuga ko ndi umuhanzi ukomeye wa mbere, icyo ngicyo gituma igihe cyose mpamagawe ntagira ubwoba bwo gukora ibintu nzi gukora ibintu nzi neza kurusha ibindi, ni nabyo nzakora ku i tariki ya mbere.”
Aba bahanzi babajijwe niba igitaramo bagiye guhuriramo ari iherezo ry’agapingane n’umbwumvikane bucye bwari busanzwe hagati yabo, maze bavuga ko batazi niba harabayeho umwuka mubi hagati yabo.
The Ben ati “ Si njye wasubiza icyo kibazo umenya ahari wabaza abafana.”
Bruce Melodie ati “ Ntabwo nigeze ngirana amakimbirane n’umuntu n’umwe”
Muri iki kiganiro aba bahanzi bahise bateguza abakunzi babo kwakira indirimbo zabo nshya aho Bruce Melodie yavuze ko mu minsi itatu araba asohoye indirimbo Munyakazi, ni mugihe The Ben we yatangaje ko mu minsi itanu araba ashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Indabo zanjye.”
Muri iki kiganiro, The Ben yabajijwe niba yazaha amahirwe Gisa cy’inganzo akaba yataramira abantu muri iki gitaramo, bikamufasha kongera kugaruka neza mu ruhando rwa muzika nyarwanda, asubiza iki kibazo The Ben yafashe umwanya abwira abari aho ko u Rwanda rufite umunyamuziki w’impano idasanzwe witwa Gisa cy’Inganzo aboneraho gutangaza ko amwemereye umwanya wo gutaramira abantu mu gitaramo , The New Year Groove”
Ati” Banyarwanda, dufite impano yitwa Gisa cy’inganzo irimo kugaruka mu muziki ngiye kubisaba abo dutegurana iki gitaramo, Gisa turamuha stage.”
Igitaramo The New Year Groove kizaba kuva ku wa 01 Mutarama 2026, muri BK Arena amatike akaba yaramaze gushyirwa ku isoko aho ihenze cyane ari ibihumbi 100 mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 10 mu myanya isanzwe.
AMAFOTO








