Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026.
Aya makipe yombi yaherukaga kugwa miswi mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade Amahoro, tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Ku mukino wo kuri uyu wa Kabiri, umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, nta mpinduka nyinshi yigeze akora mu bakinnyi 11 asanzwe abanzamo, uretse Memel Dao wabanjemo mu mwanya wa Dauda Seidu Yussif ndetse na Dennis Omedi wabanjemo mu mwanya wa William Mel Togui.
Umukino watangiye abakinnyi b’amakipe yombi bagenda buhoro, ibyo wabonaga ari amayeri y’abatoza yo kutihutisha umukino ugitangira.
Uko iminota yakomezaga kwicuma, abakinnyi batangiye kwirekura bakina basatirana, aho ku ikubitiro APR FC yabonye uburyo bwiza bubyara igitego ku mupira wahinduwe na Bugingo Hakim, ariko habura umukinnyi wa APR FC uwitaba.
Cheikh Djibril Ouattara na we yabonye uburyo asigarana n’umuzamu ariko agenda gacye umupira Ruboneka yari amucomekeye urarenga.
Ku minota 45 y’igice cya mbere hongeweho iminota 3′ yabonetsemo koroneli ya APR FC ariko itigeze igira icyo ihindura ku mukino.
Igice cya kabiri cyagarukanye ingufu nyinshi ku ruhande rwa APR FC, maze bidatinze ku munota wa 47′ Cheikh Djibril Ouattara acomekerwa umupira mwiza cyane maze ahita atsindira APR FC igitego cya mbere.
APR FC yakomeje gusatira maze umutoza Abderrahim Taleb aza gukora impinduka, Cheikh Djibril Ouattara, Memel Dao, Hakim Kiwanuka ndetse na Denis Omedi baha umwanya abarimo William Togui, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, ndetse na Mamadou Lamine Bah.
APR FC yakomeje gushaka ibitego maze mu minota ishyira iya nyuma, William Mel Togui aza gucomekera umupira, Mamadou Sy utigeze akora ikosa na rimwe, ahita arekura ishoti riremereye cyane umupira uruhukira mu rushundura.
Iminota 15 yanyuma yihariwe cyane na APR FC aho ba rutahizamu bayo barimo Hakim Kiwanuka na Djibril Ouattara bagiye bahusha uburyo bwabazwe basigaranye n’umunyezamu.
Umukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2 – 0, biyiha amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gikombe cy’Amahoro.











