sangiza abandi

Bwa mbere Amerika yakoresheje imvugo iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

sangiza abandi

Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga, byatangaje ubutumwa bwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakoreshejwe imvugo iboneye bitandukanye no mu bihe byabanje.

Ni ubutumwa ibi biro byashyize hanze ku wa kabiri tariki ya 7 Mata 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi gutangiza icyumweru cy’icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu butumwa bugaragaza neza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku izima zigakoresha inyito iboneye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’imyaka myinshi iki gihugu cyarinangiye kuyivuga uko iri.

Bagize bati: “Mu gihe cyo Kwibuka, duha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tukazirikana amahano ndengakamere yabaye. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ubushake bw’u Rwanda bwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye byimazeyo abapfobya n’abatesha agaciro Jenoside.”

Umuyobozi w’ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga, Nick Checker, mu butumwa bwe kuri uwo munsi wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’Abanyarwanda mu gushyigikira ko abakoze Jenoside babiryozwa.

Yibukije ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize uruhare mu gushyiraho no gushyigikira Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda. 

Ati: “Binyuze mu bufatanye bwa dipolomasi no gusangira amakuru, twafashije mu guta muri yombi, kuburanisha no kohereza mu Rwanda benshi mu bagize uruhare muri Jenoside. Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside.”

Yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ubushake bw’u Rwanda bwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kurwanya abagerageza kugoreka amateka hagamijwe inyungu za politiki. Yanenze abakoresha imvugo z’urwango bashyira imbere ivangura n’amacakubiri, aho gukoresha imvugo zimakaza amahoro.

Photos:

[fluentform id="3"]