sangiza abandi

Bwiza yinjiye muri 2026 ashima Imana mu ndirimbo ‘Waratwibutse’

sangiza abandi

Umuhanzikazi Bwiza Emerance, yinjije abafana mu mwaka wa 2026, ashyira hanze indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Waratwibutse’.

Ni indirimbo yashyize hanze ku munsi wo ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026, ikaba ariyo ya mbere akoze ihimbaza Imana kuva atangiye umuziki.

Iyi ndirimbo iri ku mbuga za Bwiza zose zicuruza umuziki, ndetse yakiriwe neza n’abakunzi be kuko mu masaha 18 imaze igiye hanze imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 66 ku rubuga rwa Youtube.

‘Waratwibutse’ ni indirimbo ikubiyemo amashimwe yageneye Uwiteka, aho agira ati ” Mana Waratwibutse ya migisha twarayibonye.”

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza ku ruhando rwa muzika yo mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye cyane mu 2021, ubwo yatsindaga irushanwa ryo kugaragaza impano rya “The Next Diva Indi Mbuto” ryateguwe na KIKAC Music.

Mu myaka ine, Bwiza amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Ahazaza’, ‘Exchange’, ‘Ogera’, ‘Ready’, ‘Boda Boda’ aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi.

Yakoranye kandi n’abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda barimo Bruce Melody na The Ben, ndetse yagiye aririmba mu bitaramo bikomeye byabaga byatumiwemo n’abahanzi mpuzamahanga.

Hashize amasaha macye Bwiza asohoye indirimbo ye yambere ariribye y’imana. Ni indirimbo yuzuyemo amashimwe ndetse yakoze ku mitima itari micye kuko kugeza ubu hashize amasaha 9 isohotse gusa imaze kurebwa ni bihumbi 10 birenga.

Uyu muhanzikazi afite album ebyiri zirimo “My Dreams” yasohotse mu 2023, irimo indirimbo 14 na album ya kabiri yise “25 Shades,” yashyize hanze mu 2025, iriho indirimbo 12.

Photos:

[fluentform id="3"]