Ibyihariye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma izongera gutanga Madamu Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF)
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryakiriye inyandiko zikubiyemo ubutumwa bwamagana imvugo z'urwango n'ivangura Abanye-congo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa n'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, DRC.
U Rwanda rurakataje mu iterambere ndetse ruri kwaguka mu mfuruka zose bituma abarutuye baterwa ishema no kurubamo no kwiratana intambwe rugenda rutera.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko guverinoma igiye gushora miliyari y’Amadolari mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda nyuma gusuzuma ikibazo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga ku Rwanda, isaba ko ingabire Victoire afungurwa, yanzuye ko leta y’u Rwanda yigenga, ifite ubusugire ,demokarasi  kandi igendera ku mategeko .
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe ku mugabane wa Afurika ngo rwakire shampiyona y’isi y’amagare ari uko ari igihugu gihora kiteguye kwakira neza amarushanwa atandukanye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Lt Gen Innocent Kabandana, yagarutse ku bihe byamuranze , ashima umurava we n’ishyaka mu kazi ke haba mu gihugu no mu butumwa bw’akazi mu muhanga.