Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva , yageze i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida watowe, Faustin-Archange Touadéra.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Umuryango w'Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS), ugomba kuba urubuga rworohereza ishoramari aho kuba urw'ubufatanye gusa.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yakiriye itsinda riturutse mu Kigega cya Banki y'Isi gitera inkunga imishinga y'abikorera (IFC) baganira kuri Gahunda y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda yo mu 2026–2035.
Perezida Kagame Paul uri i Paris mu Bufaransa, yakurikiye umukino wa UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Chelsea FC ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.
Umujyi wa Kigali wahawe ikirango cyitwa "UCI Bike City" nk'ishimwe ry'uko wakiriye neza Shampiyona y'lsi y'Amagare ya 2025 kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.