Inkuru Nshya

Umunya-Sloveniya, Tadej Pogačar, umaze gutwara Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) izabera i Kigali, mu Rwanda, kuva ku itariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025
Ingabo z’u Rwanda zigize batayo ya 13 (RWABATT13) yoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zahawe umudali w’ishimwe na Perezida w'icyo gihugu akaba n'Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Prof. Faustin Archange Touadéra
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François‑Xavier, ari i Genève mu Busuwisi aho ahagarariye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga y’Abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko, ibaye ku nshuro ya gatandatu
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda
Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Gao Wenqi, guhagararira igihugu cy'Ubushinwa mu Rwanda
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 kwimakaza indangagaciro zirimo ubutwari, ubupfura, ubunyangamugayo, ubumwe n’ishema ryo gukunda igihugu
Abasenateri ba Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere bari mu gikorwa cyo kugenzura uko imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yubahiriza amategeko mu mikorere yayo
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kigaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite akazi wazamutse ku kigero cya 53.8% muri Gicurasi 2025, uvuye kuri 52.0% waruriho mu gihe nk'icyo mu 2024.
Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwakiriye Flying Eye Hospital, indege yihariye itangirwamo ubuvuzi n'amahugurwa bijyanye n’indwara z’amaso
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakoze umuhango wo gusezerera ku mugaragaro bamwe mu basirikare bagiye mu cyiruhuko cy'izabukuru ndetse n’abandi basoje amasezerano yabo y’akazi