Muneza Christophe uzwi mu muziki Nyarwanda ku izina Christopher, yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina umubyara, umaze imyaka itanu yitabye Imana.
Christopher abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026, yagiye ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 , ‘Stories’, maze asangiza abamukurikira ifoto ye akiri umwana ateruwe n’umubyeyi we uheruka kwitaba Imana.
Iyi foto Christopher yayiherekesheje amagambo menshi ari mu rurimi rw’icyongereza aho yavuze ko atabyizera ko imyaka itanu ishize, umubyeyi we yitabye Imana kuko uburibwe bwabyo bukimubabaza nk’ibyabaye vuba.
Ati “ Sinabyizera ko imyaka itanu ubu ishize kuko biracyambabaza nk’ibyabaye vuba, nagerageje gukira iki gikomere ariko nza gusanga gukira iki gikomere byaba bivuze kumwibagirwa [Mama we], rero nahisemo kukigumana e kubera ko muri icyo gikomere byibura mba numva ari bugufi bwanjye”
Christopher yakomeje avuga ko Nyina umubyara ari inkuru imutera umurava iyo acitse intege, ndetse ikamuvanamo ubwibone iyo yiyumva nk’udasanzwe, asoza asaba abagifite ababyeyi babo kubitaho.
Tariki ya 21 Mutarama 2021, nibwo Gahongayire Marie Mavitas, umubyeyi wa Christopher yitabye Imana azize uburwayi.
Ni ikintu cyashenguye uyu muhanzi aho mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram icyo gihe yavuze ko yumva ntacyo asigaye aricyo.
Kuri ubu Christopher ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya gatatu yise H2O ikaba ari Album izajya hanze tariki ya 31 Mutarama 2026.







