Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr Ngarambe Christian, yatangaje ko ibi bitaro bigiye gutangira gukoresha imashini yifashishwa mu gupima indwara z’imbere mu mubiri w’umuntu, izwi nka MRI (Magnetic Resonance Imaging).
Yabitangaje ubwo ibi bitaro byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarwayi, kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026.
Muri ibi birori byabereye ku bitaro bya CHUB, mu Karere ka Huye, abarwayi basabanye n’abaganga, abafatanyabikorwa b’ibitaro, abihayimana bo muri ako gace n’abandi basanzwe bagira uruhare mu mibereho myiza y’abarwayi mu rwego rwo kwishimira iterambere ry’ubuvuzi, ndetse ibitaro binatanga impano zitandukanye ku barwayi.
CHUB yanaboneyeho kwishimira imashini z’ubuvuzi bahawe zirimo MRI ndetse n’ishami rivura Kanseri bashyiriweho n’ibindi byuma byifashishwa mu buvuzi mu korohereza abajyaga gushaka izo serivisi mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu kongera ibikoresho mu buvuzi bigendana no kongera ireme ry’ubuvuzi ku buryo abarwayi bagana ibi bitaro bahabonera serivisi nyinshi bajyaga gushaka ahandi.
Izo serivisi zirimo izo guca muri ‘Scanneur’, iz’ubuvuzi bwa kanseri n’izindi zituma abarwayi boherezwa ku bindi bitaro bagabanuka.
Ati “Turashimira Perezida wa Repubulika ndetse na Guverinoma y’u Rwanda kubera gahunda yo gushyira umuturage ku isonga muri serivisi zose ahabwa.”
Avuga ko ibi bitaro byahawe ibyuma by’ikoranabuhanga birimo ibireba imvune z’abarwayi, izisuzuma abagore batwite, izireba kanseri y’ibere, ndetse n’imashini yifashishwa mu gupima indwara z’imbere mu mubiri w’umuntu, izwi nka MRI.
Iyi mashini igeze bwa mbere mu bitaro bya Leta biri hanze ya Kigali, izatangira gukoreshwa kuva tariki ya 9 Gashyantare.
Ati “Ibyo bikoresho bizatuma abarwayi batugana bagabanya ingendo zijya i Kigali, gukoresha ibyo bizamini. Hejuru ya 75% by’abarwayi twohereza hanze y’ibitaro baba bagiye gukoresha ibizamini bya MRI. Twizeye ko tugiye kugabanya izi ngendo.”
Dr. Ngarambe avuga ko abarwayi bagana ibi bitaro batangiye guhabwa izi serivisi zirimo izo kuvurwa Kanseri, kuyungurura amaraso ku barwaye impyiko n’izindi, ndetse bikaba akarusho kuba izi serivisi zarongewe kuzo abivuriza kuri mituweri bashobora guhabwa.
Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2025/2026, ibi bitaro bimaze guhabwa ibikoresho by’asaga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda.











