Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) yagize KAREKEZI Ngabonziza (Eric) Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo.
Kekezi Ngabonziza yashyizweho byagateganyo kuri uyu wa 7 Mutarama 2026, aje asimbura Thapelo Tsheole, wari umaze imyaka ibiri ayoboye iki kigo kuva muri 2024.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na CMA , rivuga ko “mu nshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo, Karekezi azayobora Ikigo muri iki gihe cy’inzibacyuho, anashyira imbaraga mu gukomeza gushyira mu bikorwa ibyihutirwa bikubiye mu ntego z’igihe kirekire za CMA, hagamijwe guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane rikorera mu mucyo. “
Ngabonziza afite uburambe bw’imyaka irenga makumyabiri mu bigo bikomeye by’imari ku rwego mpuzamahanga no mu nzego za Leta.
Ni inzobere mu by’imari, afite uburambe bw’imyaka irenga makumyabiri mu bigo bikomeye by’imari ku rwego mpuzamahanga no mu nzego za Leta.
Uyu mugabo yakoze mu bigo birimo J.P. Morgan, HSBC, BNP Paribas, na UBS, aho yungutse ubumenyi n’ubunararibonye mu by’isoko ry’imari n’imigabane.
Karekezi yari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri uru rwego, aho yayoboye gahunda zo gukomeza kuzamura iri soko mu bice bitandukanye birimo kongera umubare w’abashoramari b’ingeri zitandukanye, ndetse no kongera uko imari ivanwa kuri soko igafasha abikorera.
Mbere yo kujya muri CMA, yabaye Umujyanama wa Tekiniki mu Biro bya Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (NBR).
Karekezi afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Solvay Brussels School of Economics and Management, ndetse n’indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Coventry University.





