sangiza abandi

Coach Gaël yijeje uruhare rw’urubyiruko mu kurinda ubusugire bw’Igihugu

sangiza abandi

Rwiyemezamirimo Gaël Karomba uzwi nka Coach Gaël, yavuze ko ubuyobozi bukwiye gushira impungenge kuko urubyiruko rutazigera rwemera ko abasize bakoze amahano mu Rwanda bagaruka kurusenya.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari mu Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri, ryabaye ku wa Gatandatu, Tariki ya 8 Ugushingo 2025.

Ibi yabivuze nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Gen (Rtd) Fred Ibingira, wakomoje ku kuba nta cyo urubyiruko rwabuze kuko rwahawe Igihugu n’ubuyobozi bwiza, bityo ko ari ahabo ngo bakirinde, abagisize iheruheru ntibazabone aho bamenera ngo bongere kugisenya nk’uko babyifuza.

Karomba Gael, usanzwe ari rwiyemezamirimo ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi ariko umaze imyaka myinshi atuye mu Rwanda, yamaze impungenge Gen(Rtd) Ibingira n’abandi bayobozi, avuga ko nk’urubyiruko batazemerera ko biba.

Ati” Reka mbahumurize mvuga nti,  Oya rwose, buri wese aho ahagaze nkatwe turi mu ishoramari, turi tayari.”

Uyu rwiyemezamirimo yavuze ko biri mu bituma bava i mahanga bakaza gushora imari mu gihugu cy’u Rwanda, kugirango batange uwo musanzu mu kurwubuka bityo n’abo bifuza kuza kurusubiza inyuma bazabure aho bamenera

Ati “Bamwe muri twebwe turi kuva mu mahanga kugira ngo tuze dufashe kubaka u Rwanda.”

Yashimye kandi ubuyobozi budahwema gushakira ibishoboka byose abakora imishinga babone aho bayikorera kandi hatekanye, anashima amahirwe atandukanye igihugu cyizanira abacuruzi. 

Ati” Iyo urebye u Rwanda kuba tubasha gukora mu buryo bwiza, nta ruswa, hari umutekano ndetse ubona n’amahirwe igihugu ituzanira, ni ibifasha ubucuruzi bwacu gutera imbere.”

Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gifite, bagakura amaboko mu mifuka, kuko ayo mahirwe agusanga unyeganyega uticaye.

Ati” Dukoreshe amahirwe dufite muri iki gihugu turote kure kuko bishoboka , kuko turi mu gihugu gukabya inzozi bishoboka”

Iri huriro ngarukamwaka rya Unity Club ryahurije hamwe Abayobozi bakuru mu nzego Nkuru z’Igihugu, inzego z’ibanze, urubyiruko n’abikorera n’abandi barenga 400. 

Wabaye umwanya mwiza w’urubyiruko mu gusobanukirwa neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bashshikarizwa gukunda igihugu bahereye ku mahirwe n’Ubuyobozi bwiza igihugu gifite ubu.

Photos:

[fluentform id="3"]