sangiza abandi

Col Rwagasana yagizwe Umuyobozi wungirije mu Biro bya Perezida asimbuye Mukakizima

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize Col Regis Rwagasana Sankara ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025.

Itangazo rivuga ko iri shyirwaho rishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 112.

Col Regis Rwagasana Sankara yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa mu bijyanye n’umutekano (Executive Office Security Liaison) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Mu 2019, yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant Colonel, nyuma yo kuza ku isonga mu banyeshuri barangije amasomo ya Gisirikare mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.

Col Rwagasana kandi yize mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Royal Military Academy mu Bubiligi.

Mu zindi mpinduka zakozwe, Perezida Kagame yashyize Viviane Mukakizima ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mukakizima yari yagizwe Umuyobozi Wungirije mu Biro bya Perezida kuva muri Nzeri 2025, mbere y’izo nshingano nshya, akaba yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]