sangiza abandi

“Cyaraziraga kuganura wenyine utaganuje abandi”- Minisitiri Habimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Umuganura utagishingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa ahubwo wubakiye ku bikorwa by’iterambere ry’Igihugu.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Musanze. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro yo kwigira.”

Abanyarwanda bo hirya no hino bizihije Umuganura, umunsi ngarukamwaka ushimangira umuco wo gusabana nk’Abanyarwanda.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Domique, yabanje gushimira Perezida Paul Kagame wagaruye kwizihiza Umuganura ku rwego rw’igihugu mu 2011.

Yavuze ko kwizihiza Umuganura ari ugushima ibyagezweho, gufata ingamba zo kurushaho gukora no kongera kwiyemeza gusigasira umuco w’Abanyarwanda no kubaka ubumwe buhamye hagati yabo.

Yakomeje avuga ko mu bihe byo hambere umuganura wizihizwaga na bose, ntawusigaye inyuma, bigaragaza ko ubumwe ari inkingi y’iterambere.

Ati “Cyaraziraga kuganura wenyine utaganuje abandi. Umuturanyi yagabiranaga na mugenzi we, abejeje bagasangira n’abarumbije.”

Yavuze ko kuri ubu Umuganura utagishingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa nk’uko byahozeho ahubwo ushingiye ku bikorwa by’iterambere.

Ati “Uyu munsi twizihiza umusaruro uturuka muri serivisi, ikoranabuhanga, uburezi, ubukerarugendo, ubuhanzi, inganda n’ibindi. Mu bihe bya kera (Umuganura) washingiraga ku buhinzi n’ubworozi gusa, ariko indangagaciro nintimatima zawo ziracyari zimwe, zo ntizihinduka, arizo guteganya, kwigira, gukunda umurimo, gushima gusangira ndetse no gukunda igihugu.”

Minisitiri Habimana yavuze ko Umuganura ari wo munsi mukuru gakondo ushingiye ku muco Nyarwanda.

Yakomeje ati “Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda yawusubijeho kuva mu 2011, ndetse iri mu nzira yo kuwandikisha ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.”

Yaboneyeho no kugenera ubutumwa urubyiruko, arwibutsa ko ari umunsi w’Umuganura wihariye ndetse ari gakondo y’Abanyarwanda.

Ati “Ndabasaba kuwusigasira, kuwushyira mu bikorwa bya buri munsi, abakuru tuwutoze abato, kuko ari umwihariko wacu nk’Abanyarwanda. Kwizihiza Umuganuro ni uburyo bwo kwibutsa ko aho turi hose u Rwanda rugomba kutubamo, rukatugendamo tukarugumana.”

Kuri uyu munsi mukuru kandi abayobozi b’Akarere ka Musanze bari kumwe na Minisitiri Habimana basuye ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda uburezi n’ibindi byerekana iterambere ry’Akarere ka Musanze.

Umuganura watangiye kwizihizwa kuva ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana, urushaho gusigasirwa na Ruganzu II Ndoli, uza guhagarikwa n’abakoloni mu 1925, wongera gusubizwaho na Leta y’Ubumwe mu mwaka wa 2011, bikozwe n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yabanje gusura ibikorwa bitandukanye
Hamuritswe ibikorwa by’ubuhinzi n’Ubworozi
Kuva mu bihe byo ha mbere Umuganura warangwaga no gusangira
Minisitiri Habimana yifurije Abaturage ba Musanze Umuganura mwiza

Photo SC: Musanze District

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]