sangiza abandi

Cycling: Byusa na Masengesho begukanye Rwanda Youth Racing Cup mu batarengeje imyaka 19

sangiza abandi

Bwa mbere kuva isiganwa ry’amagare ry’abakiri bato, Youth Racing Cup, ryatangira gukinwa muri 2023 ryakiriwe n’Intara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 8 Kanama 2026.

Iri siganwa ngarukakwezi ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, FERWACY, ryari risanzwe ribera i Musanze, i Bugesera, i Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali.

Abasiganwe bahagurukiraga ku Mberabyombi – Sitasiyo SP – umuhanda wo kuri Gratia – Chez Venant- Ku isoko rya Huye – Casa Hotel – bakongera bagasoreza ku Mberabyombi, ni intera ya kilometero imwe bazengurukaga inshuro zitandukanye bitewe n’icyiciro.

Uyu wari umunsi wa 7 (Round 7) wa Rwanda Youth Racing Cup aho abasiganwa baba bari mu byiciro 5 by’abari hagati y’imyaka 11 na 19 kandi mu bahungu n’abakobwa.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 19 (Junior), mu bahungu hasiganwe abakinnyi 18 naho mu bakobbwa hasiganwa abakinnyi 8.

Mu bahungu bazengurutse inshuro 35, Byusa Pacifique wa Les Amis Sportifs yahize abandi akoresheje iminota 51, amasegonda 15 n’amatsiyerisi 43, akurikirwa na Ishimwe Jean Damour wa Bugesera Cycling Club naho Shema Emmanuel nawe wa Les Amis Sportifs aba uwa gatatu.

Mu bakobwa bazengurutse inshuro 33, Masengesho Yvonne wa Black Mamba yahize abandi akoresheje iminota 52, amasegonda 3 n’amatsiyerisi 68, akurikirwa na uwizeyimana Uwase Ancille wa Bugesera Cycling Club wabaye uwa kabiri na Akimana Donatha wa Ngarama Sports Academy wabaye uwa gatatu.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 (Cadets) hasiganwe abakinnyi 27 mu bahungu n’abakinnyi 11 mu bakobwa.

Mu bahungu bazengurutse inshuro 25, Byiringiro Mubarak wa Les Amis Sportifs yahize abandi akoresheje iminota 37, amasegonda 21 n’amatsiyerisi 94, akurikirwa na Habumuremyi Cyusa bakinana na Ntwali Reponse ukinira Cine Elmay Cyling Club wabaye uwa gatatu.

Mu bakobwa bazengurutse inshuro 23, Liza Jehovah Julie wa Les Amis Sportifs yahize abandi akoresheje iminota 37, amasegonda 57 n’amatsiyerisi 13, akurikirwa na Mwamikazi Joys Cynthia wa Benediction Club wabaye uwa kabiri na Agasaro Gloria wa LWD Cyling Team wabaye uwa gatatu.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 (Minimes) hasiganwe abakinnyi 16 mu bahungu bazengurutse inshuro 18 n’abakinnyi 8 mu bakobwa bazengurutse inshuro 17.

Mu bahungu, Igiraneza Thadee wa LWD Cycling Team yahize abandi akoresheje iminota 29, amasegonda 37 n’amatsiyerisi 49, akurikirwa na Iradukunda Kevin wa Bugesera Cylcing Club na Kwizera Eric wa Cine Elmay naho mu bakobwa Umutoni Alice wa Les Amis Sportifs yahize abandi akoresheje iminota 30, amasegonda 28 n’amatsiyerisi 22, akurikirwa na Giragusenga Keza Nadine wa Twin Lakes na Nzabonimana Princess wa Les Amis Sportifs.

Umutoni Alice aracyafite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi rukumbi umaze kwegukana umwanya wa mbere kuva ku munsi wa mbere wa Rwanda Youth Racing Cup 2026.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13 (Benjamins) hasiganwe abakinnyi 5 mu bahungu n’abakinnyi 6 mu bakobwa, muri ibi byiciro byombi bazengurutse inshuro 10.

Mu bahungu, Habumuremyi Nisemusa Lucky wa LWD Cyling Team yahize abandi akoresheje iminota 17 n’amasegonda 33, akurikirwa na Iradukunda Rodrigue wa Bugesera Cylcing Club na Niyonshuti Emmanuel wa LWD Cyling Team.

Mu bakobwa, Umutoni Alice wa Les Amis Sportifs yahize abandi akoresheje iminota 17 n’amasegonda 40, akurikirwa na Giragusenga Keza Nadine wa Twin Lakes na Nzabobinaba Princess wa Les Amis Sportifs.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11 (Pupilles) hasiganwe abakinnyi 4 mu bahungu n’abakinnyi 3 mu bakobwa, muri ibi byiciro byombi bazengurutse inshuro 8.

Mu bahungu, Fatingabo Mushambo Caleb wa LWD Cyling Team yahize abandi akoresheje iminota 15:22, akukirwa Tubane James wa Zip Cyling Academy na Munezero Joshua nawe wa Zip Cyling Academy.

Mu bakobwa, Ingabire Jacqueline wa Bike for Future yahize abandi akoresheje iminota 14 n’amasegonda 51, akurikirwa na Akumugisha Denyse bakinana na Mutuzo Nolia wa Bugesera Cycling Club wabaye uwa gatatu.

Umunsi wa 8 (Round 8) wa Rwanda Youth Racing Cup uzakinwa muri Nzeri, ukinirwe i Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umutoni Alice aracyafite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi rukumbi umaze kwegukana umwanya wa mbere kuva ku munsi wa mbere wa Rwanda Youth Racing Cup 2026.
Byusa Pacifique yegukanye umwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 19
Masengesho Yvonne yitwaye neza mu batarengeje imyaka 19

Photos:

[fluentform id="3"]