sangiza abandi

David Lappartient yatorewe i Kigali  gukomeza kuyobora UCI

sangiza abandi

David Lappartient yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi (Union Cycliste Internationale ,UCI) ku nshuro ya gatatu yikurikiranya kuva 2017.

Yatorewe mu Nama y’Inteko Rusange ya 194 y’Iri Shyirahamwe yabereye i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025.

David Lappartient abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko yishimye iki cyizere yongeye kugirirwa.

Yagize ati”Nishimiye cyane kongera gutorerwa kuba Perezida wa UCI ku nshuro ya gatatu, mbashimiye ku cyizere mwongeye kungirira kandi niteguye gukomeza guteza imbere umukino w’amagare ku isi hose, Ndabashimiye mwese!”

Uyu  Mufaransa w’imyaka 52, yinjiye mu Nama y’Ubuyobozi ya UCI mu 2005, aza kuyibera Visi Perezida mu 2013.

Yatorewe kuba Perezida muri Manda ye ya mbere mu 2017, yongera gutorerwa uyu mwanya mu 2021.

Ubu mu 2025 ibaye inshuro ya gatatu yikurikiranya atorewe kuyobora iri Shyirahamwe.

Muri UCI, yayoboye Inama y’Umukino w’Ababigize Umwuga (Professional Cycling Council), Komisiyo y’Umukino wo gutwara igare mu misozi (Mountain Bike Commission), ndetse na Komisiyo y’Umukino w’Amagare kuri bose (Cycling for All Commission).

Ibihugu 132 byateraniye i Kigali mu Rwanda mu Nama ya UCI, mu gihe hari no kubera Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare bwa mbere muri Afurika.

Inama ya UCI yateraniye i Kigali no muri Afurika bwa mbere

Photos:

[fluentform id="3"]