sangiza abandi

Davido yahaye ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cy’amateka yakoreye i Kigali 

sangiza abandi

Umuhanzi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria, David Adeleke wamamaye nka Davido, yaraye ahaye ibyishimo Abanyarwanda mu gitaramo cy’amateka yakoreye imbere y’abakunzi b’umuziki bari basendereye muri BK Arena.

Ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya BK Arena, mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Iki gitaramo cyitabiriwe ku buryo buhambaye n’abiganjemo Abanyarwanda ndetse n’abandi benshi baturutse mu bihugu by’abaturanyi b’u Rwanda biganjemo abaturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Davido yakoreye igitaramo mu Rwanda mu ruhererekane rw’ibyo amaze igihe akora bizenguruka imigabane yose y’Isi, amurika album ye igizwe n’indirimbo 17 yise ‘5ive’.

Mbere y’uko uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi agera ku rubyiniro, yabimburiwe n’abandi bahanzi Nyarwanda barimo Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

Ariel Wayz yaririmbiye Abanyarwanda indirimbo ze bakunze ndetse nyuma asoreza ku yitwa ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, banafatanyije kuyiririmba.

Aba bahanzi bombi bigeze kuvugwa mu rukundo bongeye guca amarenga y’uko rwaba rwongeye kubura, nyuma yo gusomanira imbere y’imbaga yari iteraniye muri BK Arena, ku musozo w’iki gitaramo bari bamaze guha Abanyarwanda.

Muri uyu mugoroba udasanzwe Abanyarwanda bataramiwe n’abahanzi batandukanye barimo Logan Joe waririmbye izirimo “Tricky”, “Ibitambo”, “Ntiwamvamo”, “Kibonumwe” na “Treaser”.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka myinshi yarimutse mu Rwanda atuye ku Mugabane w’u Burayi, yagaragaje ubuhanga bw’igihe kirekire yahoranye mu muziki, mu ndirimbo nyinshi zitandukanye, asoreza kuri ‘Thank You Kagame’ yanditse amateka.

Ni umugoroba wari wuzuyemo abanyamuziki bihagazeho ndetse wagaragayemo amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda no muri Afurika, aba dj bakaze barimo DJ Alisha ukomoka muri Uganda, DJ Ecool ukomoka muri Nigeria, umuraperi Riderman ufite amateka mu muziki wo mu Rwanda n’abandi bahanzi bakuze n’abakizamuka.

Davido yanditse amateka ku nshuro ya 5 ataramiye mu Rwanda 

Saa 23:14, ni bwo umuhanga mu kuvanga imiziki wa Davido, Dj Ecool na Spesh usanzwe ari umushyushyarugamba wihariye w’uyu muhanzi bageze ku rubyiniro, bica amarenga y’uko uyu muhanzi w’ikirangirire agiye kuhasesekara.

Nibyo koko Davido yahise agera ku rubyiniro yinjirira mu ndirimbo ‘Anything’ iri kuri album ye ‘5ive’, ndetse yakiranwa urukundo rwinshi n’abafana be bari bamukumbuye dore ko hari haciye imyaka isaga ibiri adataramira I Kigali.

Davido yaserutse mu mwambaro w’ibara ry’umweru udoze mu muco Nyarwanda uvanze n’uwa kizungu, biba gihamya cy’uko birenze gusa gutaramira mu Rwanda, ahubwo afitiye urukundo rudasanzwe u Rwanda n’umuco warwo.

Davido usanzwe azwiho kugira imbaraga nyinshi mu bitaramo, ntabwo yigeze atenguha Abanyarwanda, kuko ugereranyije yaririmbye indirimbo ze zaba izakunzwe mu bihe byashize n’iziri kuri album zitari munsi ya 15.

Zimwe mu zishimiwe cyane harimo indirimbo ‘Aye’ yakoze akizamuka muri za 2018, kuri ubu iri kwandika amateka ku ruhando mpuzamahanga, hari kandi indirimbo ‘Ogechi’ yaririmbiye umugore we Chioma Adeleke ubwo barushinganga mu 2024.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Number One’ yahuriyemo n’umuhanzi Diamond Platinumz ufite izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba, aririmba ‘Hmm’ yahuriyemo n’umuhanzi ‘Chris Brown’ ukomoka muri Amerika ufite abafana benshi ku Isi yose n’izindi.

Mu gihe gishyira isaha Davido yamaze ku rubyiniro yagaragaje imbaraga, yerekwa urukundo n’imbaga yari imaze igihe itegereje uyu mugoroba w’amateka, asoreza ku ndirimbo ‘With you’ yakoranye na Omah Lay, kuri ubu iyoboye urutonde rw’injyana ya Afrobeats ku Isi.

Iyi ndirimbo yayiririmbanye ijambo ku rindi n’abari bateraniye muri BK Arena, ndetse atungurwa n’ababyinnyi n’abaririmbyi ba Sherry Silver Foundation bamusanze ku rubyirino bamufasha kuyiririmba.

Davido n’itsinda rigari bazanye bashimiye u Rwanda

Nyuma y’uko Davido ashyize akadomo kuri iki gitaramo, itsinda rigari rigizwe n’abakora mu by’umuziki, abashinzwe tekiniki, abashinzwe umutekano, ababyinnyi n’abandi, basangije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bashimira u Rwanda n’uburyo rwabakiriye.

Asa Asika ureberera inyungu za Davido mu muziki, yatangaje ko u Rwanda rudasanzwe ndetse avuga ko iki gitaramo kiri muri bitanu byiza bakoze mu bizenguruka Isi byo kumurika album ya 5ive.

Ibi byongeye gushimangirwa n’umuhanga mu gufotora wihariye wa Davido, Daniel Olamiposi, bamaze imyaka irenga itanu bakorana kuva mu 2020, wavuze ko iby’u Rwanda byose ari ibitangaza.

Ati “Igitaramo cyari cyiza cyane, u Rwanda ntabwo rusanzwe, rusa neza urebye imisozi, rurasukuye, Abanyarwanda baratuje, rwose nzagaruka kurusura kuko ntibisanzwe.”

Ku rundi ruhande bitewe n’uburyo igitaramo cyaje gutinda cyane, ibikorwa byari bitegerejwe nyuma y’igitaramo birimo Dj Ecool wagombaga gucurangira kuri KOZO, byaburijwemo nubwo bamwe bari baramaze kugura amatike.

Biteganyijwe ko Davido ari buhure ndetse agasangira n’abakunzi be mu birori biri bubere Pinnacle Hotel Kigali, aho kwinjira ku muntu umwe ari ibihumbi 300 Frw, kwinjira ku bantu 8 bikaba miliyoni imwe n‘ibihumbi 500 Frw.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu kandi ni bwo Davido n’itsinda rigari bazanye bari buhaguruke i Kigali berekeje mu myitegure y’igitaramo afite Saudi Arabia mu minsi mike.

Photos:

Video: Evode Dushime

[fluentform id="3"]