Depite Bizimana asanga umubare w’abasinyira idini cyangwa itorero kugirango ryemerwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, urimo amananiza kuko amadini yose atariko yabona abayoboke 1,000 bayasinyira.
Ni ibyo yagaragarije Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, nyuma yo kumurikira aba Senateri n’Abadepite raporo n’ibikorwa by’uru rwego.
Umuyobozi mukuru wa RGB yamurikaga raporo y’ibikorwa uru rwego rwakoze birimo gukora no kumurika ubushakashatsi bw’ibipimo 35 by’imiyoborere mu nkingi umunani ndetse no ku mitangire ya serivisi, kwandika no kugenzura imikorere y’imiryango ya Leta n’itari iya Leta yaba iyo mu Rwanda na mpuzamahanga.
Mu mabwiriza mashya y’uru rwego, amadini n’amatorero asabwa kuba afite imikono 1000 y’abayoboke bayasinyira kugira ngo yandikwe na RGB ahabwe urushushya rwo gukora.
Hon Bizimana yabajije Umuyobozi Mukuru wa RGB niba hadakwiye kurebwa ko nta mananiza ari mu gusaba uyu mubare.
Ati “Ese idini cyangwa itorero ridafite abarisengeramo bangana batyo ubwo biba bivuze ko batasenga, gusenga bisaba ko mwuzuza umubare igihumbi? No gushinga ishyaka ntabwo ariko amategeko avuga.”
Yasabye RGB ko byakwigwaho bakoroherezwa kuko uyu mubare ugoye ku madini ataratera imbere ngo agire abayoboke benshi.
Ati “Sinibwiria ko iyi mibare yoroshye kandi n’iyo yaboneka, yaboneka ku bashoboye gutera imbere, kandi umuntu atera imbere yatangiriye hasi.”
Dr. Uwicyeza Picard yavuze ko ari amabwiriza yashyizweho kugirango asubize ibibazo byagiye bigaragara mu miryango ishingiye ku myemerere.
Ati “Ni ibibazo n’abakuriye abadini n’amatorero nabo bemeranya ko bihari, kandi bikeneye gufatirwa umwanzuro no kureberwa ibisubizo.”
Yasubije Hon Bizimana ko aya mabwirizwa yashyizweho ataje kunaniza ahubwo yaje gufasha imikorere myiza n’abareba babigizemo uruhare, avuga ko hari amadini n’amatorero yiyomoye kuyandi ariko bagakomeza bitirirwa iryo dini bakayobya ababagana, bigateza urujijo.
Ati “ Hagiye hagaragara amadini yiyomora ku yandi, insengero zikiyomora zikaza gukorera mu baturage. Iyi mikono niyo kugirango abantu bamenye abo bantu baje kuhakorera, ntabwo ari ukunaniza ni ukugirangi dukureho urwo rujijo kugirango abantu batajya bajyanwa mu nyigisho z’ubuyobe.”
Nk’uko raporo uru rwego rwamurikiye abadepite ibigaragaza, mu igenzura ryakozwe na RGB mu mwaka wa 2024-2025 mu madini n’amatorero 13,270, asaga 9000 yarafungiwe kuko atari yujuje ibisabwa. Icyakora izabashje kubyuzuzo barabigaragaje barafungurirwa.
Dr Uwicyeza yavuze ko ubu dosiye z’imiryango ishingiye ku madini zigera kuri 84 arizo zimaze kwakirwa na RGB zisaba gukomorerwa, muri zo15 zikaba zarasubijwe inyuma kubera ibyo zikibura, mu gihe izindi 68 zikaba zikiri kwigwaho.
Imiryango itatu ishingiye ku myemerere na Fondasiyo 35 nibo bahawe ubuzima gatozi na RGB mu mwaka wa 2024/2025, mu gihe hari imiryango igera kuri 46 na fondasiyo 36 zitaremererwa ubusabe kuko ibisabwa bituzuye nk’uko Raporo uru rwego rwamuritse ibigaragaza.
RGB ni ikigo kigenga mu kurangiza inshingano zacyo, kandi ntihabwa amabwiriza n’urundi rwego. Ishyikiriza buri mwaka Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda na raporo z’ibikorwa byayo igaha kopi Perezida wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.








