sangiza abandi

Abadepite batangiye ingendo zigamije kugenzura iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka

sangiza abandi

Abagize Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite batangiye ingendo mu Ntara zose z’Igihugu zigamije gushaka amakuru ku bikorwa bya Guverinoma byerekeranye n’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Mu ntara zose z’Igihugu, izi ngendo zatangiye kuri uyu wa mbere tariki 24 kuzageza 29 Ugushyingo 2025, mu gihe mu mujyi wa Kigali zizakorwa kuwa 5-6 Ukuboza 2025.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yavuze ko gusura abaturage no kuganira nabo ubwabo bibafasha kongera ingufu mu igenzura no gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.

Ati “Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye ko gahunda z’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka zirushaho kunoga kandi zikibanda ku byifuzo by’abaturage.”

Abadepite babanje kugaragarizwa uko buri Karere kakemuye ibibazo by’abaturage byagejejwe ku Badepite mu ngendo ziheruk, hanyuma bagirana ibiganiro ku bibazo bishya.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Uwineza Beline, uyoboye itsinda ryasuye akarere ka Nyagatare, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwihutira gukemura ibibazo by’abaturage kugira ngo birinde ko byaba byinshi, bikitwa ibirarane.

Ati “Turagira ngo tubisabe ko tudakwiye kujya duhorana ibibazo by’abaturage bitarangiye.”

Muri iki gikorwa, Abadepite bazagera mu Mirenge 237, aho bazanasura ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere bikabyazwa umusaruro.

Aho bazajya bagera bazajya bakorana inama n’abayobozi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge ndetse n’abaturage kugirango babakangurire gutura ahabugenewe hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abadepite kandi bazakangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo byashyizweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza.

Abadepite bazanifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo, uteganyijwe kuwa 29 Ugushyingo 2025, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere, isuku n’umutekano aho batuye.

Photos:

[fluentform id="3"]