sangiza abandi

Djihad yatakambiye Urukiko asaba gusubikirwa igihano cyangwa kugirwa umwere

sangiza abandi

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2026, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza rw’ubujurire ku gihano cy’igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe abarimo Umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien wamamaye nka Djihad na bagenzi be barimo Kalisa John, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor ku byaha bakurikiranyweho byo gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano.

Abaregwa muri iyi dosiye batatu Uzabakiriho Cyprien ‘Djihad’, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor bageze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere, bambaye umwambaro w’abagororwa, ni mu gihe Kalisa John we ari gukurikiranwa ari hanze yaje yambaye imyambaro isanzwe.

Muri iri buranisha Ubushinjacyaha bwavuze ko bubakurikiranyeho ibyaha bibiri : Gutangaza no gushyira ahagaragara amashusho y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa. 

Ku ikubitiro Djihad ni we wahereweho maze ahakana ibyaha akurikiranyweho gusa mu gosza avuga ko asabye imbabazi yicishije bugufi asaba Urukiko ko yagirwa umwere cyangwa agasubikirwa igihano.

Ishimwe François Xavier ubwo yari agezweho we yaburanye ahakana  ibyaha byose ashinjwa, ni mu gihe raporo ya Cyber yerekanye  ko yasakaje amashusho ya Yampano ndetse  akanayacuruza. Umucamanza yamwibukije ko hari raporo yerekana ibiciro yishyurwaga kugirango atange ayo mashusho.

Kwizera Papy Nestor we mu iburana rye yatakambiye Urukiko  asaba gusubikirwa igihano aho avuga ko igihe amaze muri gereza yagororotse bihagije bityo ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu aramutse asubikiwe igihano akarekurwa.

Kjohn uri gukurikiranwa ari hanze we yaburanye yemera ko amashusho yayahawe ariko atigeze  ayasakaza. Atera utwatsi ibyavuzwe n’umutangabuhamya mu iburanisha ryabanje.

Ati “Umutangabuhamya nyuma yansabye imbabazi avuga ko yari azi ko ari ugutwika”.

Kjohn yavuze ko atigeze aha amashusho y’urukozasoni ya Yampano umuhanzi Papa Cyangwe. Umwunganizi we mu mategeko yasabye Urukiko ko umukiriya we yagirwa umwere ndetse ibyafatiriwe bigasubizwa.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rutahindura icyemezo rukaba rwahamya Kalisa John ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa cyangwa se urusobe rwa mudasobwa. 

Uzabakiriho Cyprien yasoje asaba imbabazi mu ijwi riciye bugufi asaba ko yagabanyirizwa igihano cyangwa kigasubikwa. Gusa kuri iyi ngingo Urukiko rwamwibukije ko uburana asaba kugabanyirizwa igihano iyo yaburanye yemera icyaha ibitandukanye n’ibyo Djihad yakoze kuko kuva mu mizi y’urubanza yakomeje guhakana ibyo aregwa.

Urukiko ni uko rwapfundikiye iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, Urubanza rukazasomwa ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]