sangiza abandi

Doja Cat yemeje ko agiye gutaramira mu Rwanda

sangiza abandi

Umuraperikazi  mpuzamahanga, Doja Cat yemeje ko azataramira mu Rwanda ndetse na Afurika y’Epfo mu bitaramo byateguwe na Move Afrika muri Werurwe 2026.

Ku mugoroba wa tariki ya 17 Gashyantare 2026, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Doja Cat yasangije abamukurikira amashusho ye, aho yavuze ko yishimiye kuba  agiye gutaramira mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo ahamya ko ari ibitaramo bizatanga imirimo kuri benshi.

Ati “  Muraho neza, nishimiye kubamenyesha ko ngiye gutaramira muri Afurika y’Epfo ndetse no mu Rwanda, ndimo gukorana n’abaturage b’ibihugu byombi ndetse na Move Afrika kugirango bizagende neza. Ikindi kandi aya si amahirwe yo gutaramira abantu gusa kuko bizatanga imirimo n’amahirwe ku bantu benshi, rero ntewe ishema no kuba ngiye kugira uruhare mu gikorwa gifite umumaro no kurenza umuziki wanjye”

Doja Cat afite inkomoko muri Afurika y’Epfo kuko Se, Dumisani Dlamini ari Umunya-Afurika y’Epfo .

Uyu muraperikazi yatangiye ibijyanye na muzika muri 2012 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko kuva icyo gihe yakoze indirimbo zitandukanye zagiye ziba ikimenyabose zirimo Say so, Kiss Me More, Need to know, n’izindi nyinshi.

Doja cat uzatarmira i  Kigali, tariki ya 17 Werurwe 2026 ndetse no muri Afurika y’Epfo tariki ya 20 Werurwe, si we muhanzi wa mbere ufite izina rizwi mu muziki ku rwego Mpuzamahanga ugiye gutaramira mu Rwanda kuko abahanzi barimo Kendrick Lamar, John Legend, Sean Paul, Shaggy, Boyz 2 Men, Neyo, Davido, Burnaboy, Shenseea, Wizkid, n’abandi bagiye bakorera ibitaramo bitazibagirana mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]