Umunyarwenya ukomoka muri Uganda, Hillary Okello yaraye atanze ibyishimo ku Banya-Kigali bari bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy gisoza ukwezi ku Ugushyingo.
Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo, cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane.
Iki gitaramo kandi cyahujwe n’ibikorwa byo gupima virusi itera SIDA ndetse no gutanga udukingirizo ku rubyiruko mu rwego rwo kwitera umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA uba tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka.
Nkuko bisanzwe abanyarwenya batandukanye basanzwe bamenyerewe muri Gen-Z Comedy basusurukije imbaga yari ikoraniye muri Camp Kigali, barimo Dody Mitsi, Umushumba, Clement, Pilote n’abandi.
Hari hatumiwe n’abandi banyarwenya aribo Afande Manase na Regis Kadahomba nabo bishimiwe cyane muri iki gitaramo bitewe n’ubuhanga basanganywe mu gutera urwenya mu buryo bw’umukino baba bateguye.
Aba banyarwenya bakurikiwe na Dr. Hillary Okello, umuganga ukomoka muri Uganda ariko akaba yarihebeye gutera urwenya, aho asetsa mu buryo bwo kubara inkuru.
Uyu munyarwenya wari utaramiye Abanyarwanda ku nshuro ya mbere yabasigiye akanyamuneza, bakomezanyije bakira umuhanzi Nyarwanda Chriss Eazy wasusurukije mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Bana’ n’izindi zitandukanye.
Nyuma ye yakurikiwe n’umuhanzi Kenny Sol, nawe wakiranywe urugwiro mu ndirimbo ‘Haso’ ndetse akomeza asusurutsa no mu zindi zakunzwe zirimo ‘Momolita’ n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi kandi yafashe umwanya wo kugenera urubyiruko ubutumwa bujyanye no gukangukira kwisuzumisha virusi itera SIDA no gutinyuka kwaka no gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.





