sangiza abandi

Dr. Kalinda ahagarariye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga y’Abaperezida b’Inteko i Genève

sangiza abandi

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François‑Xavier, ari i Genève mu Busuwisi aho ahagarariye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga y’Abaperezida b’Inteko Ishinga Amategeko, ibaye ku nshuro ya gatandatu.

Iyi nama, izwi ku rwego mpuzamahanga nka “World Conference of Speakers of Parliament”, yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU), ikaba iri kubera i Genève mu Busuwisi, ku cyicaro cya LON, kuva ku wa 29 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2025.

Ni inama ngarukamwaka iba buri myaka itanu, ikaba ihuriza hamwe abaperezida b’inteko ishinga amategeko baturutse mu bihugu birenga 170, baganira ku ruhare rw’izi nteko mu guteza imbere amahoro, demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko bitangaza n’urubuga rwa IPU, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iribanda ku guteza imbere imikoranire hagati y’inteko zishinga amategeko mu gukemura ibibazo byugarije Isi nk’ihindagurika ry’ibihe, intambara, ubusumbane mu bukungu, iterabwoba n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Ku musozo w’iyi nama hasinywa umwanzuro wa nyuma w’iyi nama, uzwi nka “Geneva Declaration”, uzatangwa ku wa 31 Nyakanga, aho uzasinywa n’abaperezida b’inteko zishinga amategeko baturutse mu bihugu byose byitabiriye.

Uwo mwanzuro uzaba ugamije gukomeza ubufatanye mpuzamahanga, kurengera ibidukikije, kurwanya ubusumbane no guteza imbere ikoranabuhanga n’imiyoborere ibereye abaturage.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]