sangiza abandi

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi, mu Rwanda

sangiza abandi

Dr Mark Cyubahiro Bagabe wabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi (World Agriculutre Forum), ishami ry’u Rwanda.

Itangazo ryasohowe na WAF rivuga ko nk’inararibonye mu buhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa, ubuyobozi bwe buzafasha iri huriro kugera ku byo ryiyemeje muri Afurika.

Riti “Dr Bagabe azajya ubunararibonye, harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, no kuba ari inzobere ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga ubuziranenge n’uruhererekane rw’ibiribwa bikomoka ku buhinzi.”

WAF ihuriyemo za guverinoma, abahinzi, ibigo by’ubucuruzi bikora ibijyanye n’ubuhinzi, inzobere n’ibigo bigamije guteza imbere ubuhinzi burambye binyuze mu guharanira ko hashyirwaho politiki inoze, koroshya ubucuruzi no guhanga ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Dr. Mark Bagabe ni inzobere mu n’ubuhinzi n’ubuziranenge bw’ibiribwa. Afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, guhanga za politiki z’ubuhinzi, ndetse no gucunga ubuziranenge bw’ibiribwa.

Dr. Bagabe yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva mu Ukwakira 2024 kugeza muri Nyakanga 2025.

Yayoboye ibigo bya leta bitandukanye aho mu 2024 yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuziranenge mu Rwanda (RSB) ndetse anayobora Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Dr. Bagabe yakoze imirimo itandukanye ku rwego mpuzamahanga aho yabaye Umujyanama mpuzamahanga mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga (International Trade Centre – ITC) mu bijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga mu kurinda ibihingwa (Technology of Crop Protection) akanagira  n’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa (Plant Health) yakuye muri Kaminuza ya Reading yo mu Bwongereza.

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubuhinzi, mu Rwanda
Dr. Mark Bagabe afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu bijyanye n’ubuhinzi


Photos:

[fluentform id="3"]