sangiza abandi

Dr Nsabi na Killaman bagaruwe muri Gen-Z Comedy

sangiza abandi

Abanyarwenya Dr Nsabi na Killaman bongeye gutumirwa muri Gen-Z Comedy, naho umukinnyi wa filime Mazimpaka Kennedy akaza kuba ahari nk’umutumirwa w’umunsi.

Igitaramo cya Gen-Z Comedy kimaze kwigarurira imitima y’Abanya-Kigali, ndetse kuri uyu wa kane baraba babukereye bateraniye muri Camp Kigali mu gitaramo cya mbere cya Gen-Z, kibaye muri Nzeri.

Nk’uko bisanzwe barataramirwa n’abanyarwenya basanzwe bamenyerewe muri Gen-Z Comedy barimo Manzere na Kampire, Lucky Baby, Dudu, Rumi, Pirate na Kadudu, ndetse haraba hari umwihariko wo kwitegura isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Si aba gusa kuko hatumiwe n’abanyarwenya bamaze kugira izina rikomeye mu Rwanda aribo Dr Nsabi na Killaman.

Ni mu gihe mu gice cy’umutumirwa w’umunsi cya Meet me Tonight, hatumiwe umukinnyi wa Filime wakanyujijeho ndetse n’ubu ukigaragara ku mashusho ya televiziyo, Mazimpaka Kennedy.

Uyu mukinnyi wa filime ndetse ufite umushinga w’ikinamico esheshatu yise ‘Tarama Nige’, ni umubyeyi w’umunyarwenya wanditse izina mu Rwanda n’imahanga, Arthur Nkusi ndetse n’umuhanzi Sintex.

Mazimpaka Kennedy yamamaye mu ruganda rwa sinema asobanura filime nka Master JK ndetse ni umukinnyi wazo n’uziyobora. Yivuga nk’umuntu w’impano nyinshi, cyane ko yabaye MC, uvanga imiziki aba bazwi nka DJ n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Gen-Z Comedy ikomeje kwagura imbibi zayo, ihuriza hamwe abanyarwenya n’abandi bahanzi bafite impano zitandukanye, byose bigamije gushimisha no gutanga umwanya wo kuruhuka ku bakunzi b’urwenya.

Iki gitaramo kirabera muri Camp Kigali, kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, guhera saa 6:30 z’umugoroba kwinjira ni 5000Frw na 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Photos:

[fluentform id="3"]