sangiza abandi

Dr. Usta Kaitesi yifatanyije na Ambasade y’Ubwongereza kwizihiza isabukuru y’umwami Charles

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza ukomeje kurangwa n’ubufatanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere rirambye.

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Kamena, ubwo yifatanyaga na Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’Umwami Charles III.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abadipolomate n’inshuti z’ibihugu byombi, byabereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo.

Dr. Usta Kaitesi yashimye umubano umaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, avuga ko ushingiye ku kubahana, kugirana ibiganiro bihoraho ndetse n’ubufatanye bwubaka impande zombi.

Yagaragaje ko ibihugu byombi bikomeje gukorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije, iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere urubyiruko n’abagore.

U Rwanda n’u Bwongereza bifitanye umubano w’igihe kirekire, ndetse bihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), umuryango uharanira guteza imbere amahoro n’iterambere rirambye.

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM), yari yitabiriwe n’Igikomangoma Charles, mbere y’uko yimikwa nk’Umwami.

Umwami Charles III yabaye Umwami w’u Bwongereza ku wa 8 Nzeri 2022, nyuma y’urupfu rwa Nyina, Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze imyaka 70 ku ngoma. Yimitswe ku mugaragaro ku wa 6 Gicurasi 2023 mu muhango wabereye muri Westminster Abbey i Londres.

Mbere yo kwimikwa, Charles yari amaze imyaka isaga 70 ari Umuganwa wa Wales, akaba yaramenyekanye cyane kubera ibikorwa byo kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubuhinzi burambye no gushyigikira urubyiruko binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza.

Na nyuma yo kuba Umwami, yakomeje gushyira imbere izi gahunda nk’imwe mu nkingi z’ubuyobozi bwe.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umwami Charles III bitegurwa buri mwaka na za Ambasade z’u Bwongereza hirya no hino ku Isi, bikaba biba umwanya wo gushimangira ubufatanye n’ubucuti hagati y’u Bwongereza n’ibihugu bifitanye umubano nabwo.

Nubwo Umwami Charles yavutse ku wa 14 Ugushyingo 1948, isabukuru ye yizihizwa ku mugaragaro muri Kamena bitewe nuko haba hari ikirere cyiza.

Photos:

[fluentform id="3"]