sangiza abandi

Dr Usta Kayitesi yakiriye Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda

sangiza abandi

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi , kuwa 19 Mutarama 2026, yakiriye Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin.

Aba bombi baganiriye ku umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Misiri bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse mu bihe bitandukanye byasinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Muri Nzeri umwaka ushize, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri byasinye amasezerano yo gukuriranaho visa ku baturage b’impande zombi bajya muri buri gihugu.

Ni nyuma y’uko ku wa 23 Nzeri 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Misiri, agirana ibiganiro na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi, bisiga hasinzwe amasezerano arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y’impande zombi, imicungire y’amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n’imiturire.

U Rwanda na Misiri kandi muri Kanama 2024 byasinye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n’andi.

Muri aya masezerano kandi harimo ko impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri na rwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu.

Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n’ibindi.

Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sisi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri ni ubw’igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy’u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

Dr Usta Kaitesi yakiriye Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda

Photos:

Photos: MINAFET

[fluentform id="3"]