sangiza abandi

Minisitiri Biruta yibukije akamaro k’imihanda mu iterambere ry’igihugu

sangiza abandi

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yibukije abakoresha umuhanda ko ari igikorwaremezo gikwiye gufatwa neza, abasaba kubahiriza amategeko awugenga mu rwego rwo gusigasira iterambere, amahoro n’umutekano.

Ni ubutumwa yatanze ku bitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’, bwateguwe na Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubu bukangurambaga bwabereye muri gare y’Akarere ka Kayonza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026.

Minisitiri Biruta, yabwiye abakoresha umuhanda muri rusange ko bakwiye kuwurinda, kuko ari igikorwaremezo gifasha mu iterambere ry’igihugu, bityo ko kubahiriza amategeko awugenga ari uruhare rwa buri wese.

Ati “Umuhanda ni igikorwaremezo kidufasha mu iterambere, rero kugira ngo iterambere rigerweho ni uko tugomba kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no gukoresha cyane umutimanama kugira ngo urinde mugenzi wawe nawe akurinde.”

Yakomeje yibutsa abitabiriye iyi gahunda batwara ibinyabiziga bitandukanye ko buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi kugirango amahoro n’umutekano bigerweho.

Ati “Ubu bukangurambaga bugamije amahoro n’umutekano. Kugira ngo umutekano wo mu muhanda ushoboke ni uko buri wese agomba kubigiramo uruhare no kwirinda kuba nyamwigendaho.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano yasabye abaturage ubufatanye muri iyi gahunda, abibutsa ko iyo impanuka ibaye bibaviramo ibihombo ndetse no ku gihugu.

Ati “Turi hano dushaka ko dufatanya mu mu bukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro, nibyo kuko ubufatanye mu kurinda umutekano wo mu muhanda burakenewe, cyane ko ari inshingano zacu twese.”

Yakomeje agira ati “Iyo hari umuntu uburiye ubuzima mu mpanuka ni igihombo ku muryango n’igihugu, niyo mpamvu tubasaba kuzirikana ubu butumwa, mubusangiza abandi batari hano no kubushyira mu bikorwa mu rwego rwo kwirinda impanuka.”

Ubukangurambaga bwa Turindane-Tugereyo Amahoro ni gahunda nshya ya Gerayo Amahoro yatangijwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kurushaho kuzamura  imyumvire y’abakoresha umuhanda mu byiciro byose mu byerekeranye no gusobanukirwa amategeko n’amakosa akorerwa mu muhanda akaba intandaro y’impanuka.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.
Abaturage biganjemo abatwara ibinyabiziga bitandukanye mu Karere ka Kayonza bitabiriye bukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’.

Photos:

[fluentform id="3"]