sangiza abandi

Edouard Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel mu bahawe imbabazi na Perezida

sangiza abandi

Perezida Kagame yatanze imbabazi kuri Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, iteka rya Perezida ryatanze imbabazi ku bagororwa 32 barimo Edouard Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel.

Ku wa 23 Mutarama 2023, nibwo Urukiko Rukuru rwari rwakatiye Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco igihano cy’imyaka itanu, akanatanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Kurundi ruhande CG (Rtd) Gasana Emmanuel yari yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw, ahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Iteka rya Perezida rivuga ko uwahawe imbabazi asabwa kwiyereka Umushinjacyaha n’izindi nzego zibanze z’aho aba mu minsi 15, harimo kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye byibura rimwe mu kwezi no gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose ashatse kujya mu mahanga, bikorwa kugeza igihe yari yarakayiwe kirangiye.

Ibi iyo bitubahirijwe uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa, cyangwa se mu gihe akatiwe kubera ikindi cyaha afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]