Producer akaba n’umuhanzi Fred Robinson Mugisha, uzwi ku izina rya Element Eleéeeh, yegukanye igihembo cy’utunganya umuziki mwiza w’umwaka wa 2025 (Best Producer of the Year), mu bihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA)
Ni mu birori bya AFRIMA 2025 byabereye i Lagos muri Nigeria, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026.
Element yahise aca agahigo ku kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye igihembo cya AFRIMA, kuva byatangira gutangwa, bigaragaza urundi rwego umuziki w’u Rwanda umaze kugeraho.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yatsinze mu cyiciro yari ahanganyemo n’abandi batunganya miziki b’izina rikomeye muri Afurika, barimo Tempoe na Progrex bo muri Nigeria, Jazzworx wo muri Afurika y’Epfo, Dina One wo muri Mali, Beneth Seraphin Akatché Koffi wo muri Senegal, Davinci Super Homem wo muri Angola, ndetse na Butternut & Xolani Majozi na Themba Sekowe bo muri Afurika y’Epfo.
Akimara guhabwa iki gihembo, Element yashimiye abamushyigikiye mu rugendo rwe ndetse n’igihugu cye.
Ati “Ndashimira Imana, ndashimira umuryango wanjye, abafana banjye ndetse n’igihugu cyanjye. Ndashimira buri wese wanyizeye akanemera akazi kanjye.”
Element Eleéeeh ari no mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi bihembo bya AFRIMA byari bitanzwe ku nshuro ya cyenda.
Uretse igihembo cya ‘Producer’ mwiza w’umwaka, AFRIMA yatanze ibihembo mu bindi byiciro birimo umuhanzi wamamaye cyane mu mwaka wa 2025, cyegukanywe na Rema wo muri Nigeria, Jux wo muri Tanzania yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Yemi Alade uherutse kuza mu Rwanda nawe yegukanye igihembo cy’umuhanzi wakoze amashusho y’indirimbo meza naho itsinda ry’ababyinnyi bo muri Ethiopia rya Weeha ryegukanye igihembo cy’abannyi beza bo muri Afurika.
Muri ibi bihembo kandi hagaragajwe amwe mu mazina y’abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2025, barimo Burna Boy, Davido, Ayra Starr, Diamond Platnumz, Tyla, DJ Maphorisa, Uncle Waffles, Shallipopi, Moliy, El Grande Toto na Mia Guissé.
AFRIMA ni ibihembo bikomeye ku rwego rwa Afurika byatangijwe mu 2014, bigamije gushimira no guhemba abahanzi b’abanyamwuga mu muziki wa Afurika bagize uruhare rudasanzwe mu guteza imbere umuziki Nyafurika.










