sangiza abandi

Ese amahoro mu Karere azashingira ku gusenya FDLR cyangwa ku guhinduka kwa Politiki ya Kinshasa ?

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari adashobora kugerwaho mu gihe umutwe wa FDLR ukomeje kwifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa , agaruka ku cyatuma amahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bigerwaho.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ingingo nyamukuru irimo ni iyo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Ariko kuva icyo gihe , Ibitero bitandukanye birimo n’iby’indege zitagira abapiloti biracyagabwa ku baturage by’umwihariko abanye-Congo bavuga ikinyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Amb . Nduhungirehe , yavuze ko RDCongo yakomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ahubwo ikifatatanya na FDLR .

Ati ” Hari amatsinda y’ibyatekiniki akomeje ibiganiro I Washington, tukizera ko hari ibyo bizatanga. Ariko muri ibyo byose ntacyagerwaho hatariho ubushake bwa Politiki ya leta ya Kinshasa kuko twarabivuze kenshi. FDLR iracyakorana n’ingabo za Congo. “

Yakomeje ati ” Amasezerano ya Washngton avuga neza ko FDLR igomba kurandurwa, ntavuga ko ari ukuvuga aho FDLR iri, ntavuga ko ari ugusohora amatangazo ayisaba gushyira intwaro hasi, avuga kurandura FDLR mu buryo bufatika.

Kuva twasinya amasezerano i Washington, tariki 27 Kamena uyu mwaka, ibyo kurandura FDLR ntabyo turabona, amezi arenga atanu arashize.”

Ese ubushake bwa politiki burahari, cyangwa ni uburyo bwo guhosha igitutu cya dipolomasi?

Minisitiri Nduhungirehe we ashimangira ko ibyo RDC ivuga bitandukanye n’ibiri kuhabera bityo nta bushake bwa Politiki.

Yibukije ko n’ubu abarwanyi ba FDLR bakiri mu myanya ya gisirikare ya FARDC ndetse bakomeza guhabwa ubufasha.

Mu mpera z’Ugushyingo, u Rwanda na RDC byongeye guhura muri JSCM, urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, hagamijwe kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington.

Icyakora RDCongo yakomeje umugambi wayo wo kugaba ibitero ku basivile no gukingira ikibaba umutwe wa FDLR .

Nduhungirehe aganira RFI yagize ati“Nta kizagerwaho Kinshasa itabaye inyangamugayo mu bijyanye n’iki kibazo. Kuko gusenya FDLR , byaha amahoro akarere, gukomeza kuyikoresha nk’umutwe wunganira FARDC bituma akarere gakomeza kuba mu mayira abiri.

Bite ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma ?

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron  ku wa 30 Ukwakira  mu nama mpuzamahanga yiswe “International Conference for Peace and Prosperity in the Great Lakes Region”, yabereye i Paris, aho yari yicaranye na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo, Perezida wa Togo, n’intumwa z’ibihugu bitandukanye, yasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa mu byumweru bibiri.

Yavuze ko Ibi bigamije  korohereza indege z’ubutabazi no kugeza inkunga ku baturage b’iburasirazuba bwa Congo bari mu bibazo by’intambara.

 Yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo “kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe no koroshya ibikorwa by’ubutabazi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko abasaba ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Goma, bakwiye kubanza gushyira imbere umutekano usesuye, no guhagarika ibitero by’indege na za drones bigabwa ku birindiro by’abayobozi barimo gusabwa gufungura icyo kibuga.

Ati ” Mbere yo kuvuga ibikorwa by’ubutabazi no kugerwaho n’ibyo bikorwa, ni ngombwa yo kureba uko uwo mutekano uhagaze. Aho tuvugira aha , hakomeje ibitero by’indege za  drone ku birindiro by’abayobozi, bari mu gusabwa gufungura ikibuga.

Umuryango mpuzamahanga wari ukwiriye kubanza kureba ko ibyo guhagarika imirwano byubahirizwa, cyane cyane guhagarika ibyo bitero by’indege, bizoroshya ibyo bikorwa by’ubutabazi.”

Kugeza ubu hitezwe ko nyuma yo kumvikana mu biganiro by’amahoro, abakuru b’ibihugu bya RDCongo n’u Rwanda, bazashyira umukono ku masezerano ya burundu y’amahoro ndetse n’ajyanye n’ubukungu.

Abahuza nka Qatar na Amerika, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , bakomeje gushaka icyatuma ibihugu byombi byombi byongera kuzahura umubano no gutuma mu Burasirazuba bwa RDCongo amahoro n’umutekano bigaruka.

Gusa u Rwanda ruvuga ko kugira ngo ikibazo cya RDCongo gikemuke burundu ari uko ” cyakemuka bihereye mu mizi.”

Photos:

[fluentform id="3"]