Abantu bamwe bumva ko kunywa ikirahure cy’umutobe w’imbuto bihwanye no kurya imbuto ubwazo. Gusa ubushakashatsi bwerekana ko nubwo umutobe wazo ubamo vitamini n’imyunyu ngugu nk’ibiba mu mbuto udashobora gusimbura kuzirya
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risaba abantu bafite hejurur y’imyaka 10 kurya byibura garama 400 z’imbuto n’imboga buri munsi, ndetse bakabona nibura garama 25 za fibure ku munsi ifasha mu igogora.
OMS kandi ishimangira ko isukari iboneka mu mitobe y’imbuto ibarwa mu cyiciro cy’isukari zisaba kugabanywa kabone n’iyo yaba nta yindi yongewemo.
Iyo imbuto zikuwemo umutobe, igice kinini cya fibure gisigara mu bisigazwa byazo. Ibi bituma umutobe winjira mu mubiri vuba kurusha imbuto, bityo isukari igasakara mu maraso mu buryo bwihuse.

Kunywa umutobe bishobora gutuma winjiza isukari nyinshi mu mubiri
Kunywa umutobe bishobora gutuma umuntu yinjiza isukari nyinshi mu mubiri kurusha iy’umuntu yinjiza iyo ariye imbuto binyuze ku kuba bisaba imbuto nyinshi mu gutunganya umutobe.
Ubushakashatsi butanga urugero rw’uko kurya imbuto nyinshi bigoye ariko ukaba ushobora kunywa umutobe ugizwe n’imbuto nyinshi.
Kurya amacunga ane icyarimwe bishobora kugorana kuko umuntu ahita yumva ahaze. Ariko ayo macunga ashobora kuvamo ikirahure kimwe cy’umutobe cyangwa kituzuye umuntu akakinywa mu minota mike cyane.
Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kunywa isukari iva mu mbuto nyinshi ntahage nyamara iyo arya izo mbuto atari kuzimara. Iyi ni yo mpamvu inzobere mu mirire zisaba gushyira imbere kurya imbuto aho kunywa umutobe wazo.
Iyo unyweye umutobe, isukari isakara mu maraso ako kanya bigatuma urwungano ngogozi (pancreas) rwohereza umusemburo wa insulin mwinshi icyarimwe ngo uyigabanye. Iyo ibi bibaye kenshi, bishobora gutera diyabete yo mu bwoko bwa kabiri n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Kunywa umutobe kandi bituma isukari yo mu bwoko bwa fructose igera mu mwijima ari nyinshi cyane kandi icyarimwe. Icyo gihe umwijima utakaza ubushobozi bwo kuyitunganya yose, bityo ikaba ishobora kurema ibinure bigafata ku mwijima.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubuzima rya Harvard T.H. Chan School of Public Health bwerekanye ko ubwonko butabasha kugenzura inzira y’ibiribwa twanyoye nk’uko bubikora ku byo twabanje guhekenya.
Isesengura ryakusanyije ubushakashatsi 42 bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 300 ryagaragaje ko kunywa umutobe w’imbuto buri munsi bifitanye isano no kwiyongera kw’ibiro, cyane cyane ku bana.
Abashakashatsi bavuga ko imwe mu mpamvu ari uko umutobe uba udafite fibure ihagije ituma umuntu ahaga kandi igafasha kugenzura isukari yinjira mu maraso.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko umutobe ukwiriye gufatwa nk’inyongera ku mafunguro, aho kuwusimbuza kurya imbuto.
Impamvu nyamukuru ni uko imbuto zose zigumana fibure ifasha mu igogora ry’ibiryo, igatuma isukari itinjira mu maraso vuba kandi ikarinda umuntu kurya intungamubiri zirenze izo akeneye.
Bavuga ko kurya imbuto ari byo biha umubiri fibure n’izindi ntungamubiri zifatanya kurinda indwara aho kunywa umutobe.









