Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yahagaritse by’agateganyo umusifuzi Jabo Aristote nyuma y’amakosa yagaragaye mu misifurire y’umukino wahuje APR FC na El Merrikh SC.
Uyu mukino wabaye Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, mu irushanwa rya Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere, waberaga muri Stade Amahoro.
Uyu mukino warangiye APR FC inganyije 0-0 n’ikipe ya El Merrikh SC, gusa ntibyakirwa neza n’abafana ba APR bavugaga ko banyanganyijwe igitego n’ukusifuzi.
Ni igitego cyari cyatsinzwe na Dauda Yussif Seidu ku munota wa 88, ku ishoti rigendera hasi yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu rushundura.
Umusifuzi wungirije wa kabiri Jabo Aristote yahise azamura igitambaro agaragaza ko habaye kurarira, biteza impaka zakomeje na nyuma y’umukino.
Nubwo byari bimeze gutyo ariko ubuyobozi bwa APR FC bwari bwasabye abafana kudateza imvururu yaba ku musifuzi no ku kibuga muri rusange.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, n’Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yashyize hanze itangazo rigaragaza ko nyuma yo gusuzuma raporo n’amashusho by’umukino bigaragara ko habaye ikosa mu misifurire .
Ati” Ku munota wa 88’ w’umukino habaye ikosa ryakozwe n’umusifuzi wungirije wa kabiri, aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habayeho kurarira.”
Kubera iyo mpamvu, Jabo Aristote yahagaritswe gusifura imikino ine (4), mu rwego rwo kubaha amategeko n’amabwiriza agenga umwuga w’imisifurire.
FERWAFA yatangaje ko iki cyemezo kigamije kurinda ireme n’ubunyamwuga bw’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda, no gukomeza gutuma imikino isifurwa mu mucyo no mu butabera.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryongeye kwibutsa abasifuzi bose ko bagomba gukorana ubunyamwuga, birinda amakosa ashobora guhindura isura y’imikino n’ingaruka zayo ku makipe.






