Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, amakipe yo mu cyiciro cya mbere (Rwanda Premier League) azaba yemerewe gushyira mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga umunani.
Ni umwe mu myanzuro y’ingenzi yafatiwe mu nama y’inteko nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 8 Nzeri 2025, igamije kunoza no guteza imbere shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
FERWAFA yasobanuye ko nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kwinjira mu kibuga wagenwe, ahubwo icy’ingenzi ni uko abemerewe ku rupapuro rw’umukino (match sheet) batarenga umunani.
Uretse iki cyemezo, hanashyizweho ibindi biteganywa birimo ikiguzi cyo kwandikisha abanyamahanga aho guhera ku isoko ry’igura n’igurisha, ndetse guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, buri kipe izajya yandikisha umukinnyi w’umunyamahanga hishyuwe miliyoni 2,000,000 Frw.
Mu rwego rwo guteza imbere abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato, FERWAFA yemeje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/2027, buri kipe izasabwa kugira nibura abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.
FERWAFA kandi yemeje ko Rwanda Premier League ariyo igomba gufata inshingano zo kugurisha amatike yo kwinjira ku mukino wa RPL, mu gihe ubusanzwe amakipe ariyo yishyuzaga imikino, abinyujije muri kompanyi zishyuza hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yemeje ko izajya ikorana na Rwanda Premier League (RPL) mu kureba uburyo amatike azajya agurwa ndetse n’inyungu ivamo isaranganywe mu buryo buboneye.
Ni mu buryo bwo gufasha Shampiyona y’u Rwanda kuzamuka, kongerera amahirwe abakinnyi b’Abanyarwanda, ndetse no kuzamura inyungu ziboneka mu mupira w’amaguru.






