sangiza abandi

FERWAFA yashyizeho urwego rw’ubukemurampaka bwigenga

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ‘FERWAFA’, ryatangaje ko ryashyizeho urwego rw’ubukemurampaka bwigenga ruzajya rwitwa Urukiko rw’Ubukemurampaka rwa FERWAFA (FERWAFA Arbitration Tribunal).

Ishyirwaho ry’uru rwego ryemejwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA, mu nama yayo  yateranye kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025.

FERWAFA ivuga ko uru rwego rwashyizweho ngo rukemure imanza n’amakimbirane ajyanye n’umupira w’amaguru mu buryo bwigenga kandi bunyuze mu mategeko.

Uru rwego rwahawe manda y’umwaka umwe,ruyobowe na Me Eric Kanamugire, wungirijwe na Pelagie Niwemfura.

Ni mu gihe abandi 3 bagize uru rwego nk’abanyamuryango barimo Thierry Mpamo, Me Alida Uwambayishema, ndetse na Athanase Nkubito.

FERWAFA yatangaje kandi abashyizwe muri uru rwego bose bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu mategeko agenga siporo, ubukemurampaka n’amategeko agenga umupira w’amaguru.

Photos:

[fluentform id="3"]