Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’iryo muri Mauritania (FFRIM) byasinye amasezerano y’ubufatanye, agamije kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byombi.
Aya masezerano yasinywe ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya FFRIM muri Mauritania, ashyirwaho umukono n’Umuyobozi w’iri shyirahamwe Ahmed Yahya na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.
Ni nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu Shema Ngoga yari yagiriye muri iki gihugu, kuva ku wa 20 Mutarama.
Aya masezerano yasinywe, yitezweho gufasha mu kunoza imiyoborere mu nzego ziyobora umupira w’amaguru, imicungire y’imari ndetse n’igenzura n’isuzuma ry’imikorere.
Harimo kandi guteza imbere ibya tekiniki, by’umwihariko amahugurwa y’abatoza, guteza imbere amashuri y’umupira w’amaguru, kubaka ibikorwaremezo, no guhugura abasifuzi, harimo n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya VAR.
Aya masezerano anateganya gutegura imikino ya gicuti, by’umwihariko mu mupira w’amaguru w’abagore, no gukorana mu gutunganya no gutegura amarushanwa y’igihugu mu byiciro byose.
Harimo kandi gutegura amarushanwa mpuzamahanga n’ibirori bya siporo, gushyiraho igenamigambi n’amasezerano y’imihigo ahuza ayo mashyirahamwe na FIFA na CAF, guteza imbere ikoranabuhanga mu micungire, kwamamaza n’itumanaho, ndetse no guhanahana ubunararibonye n’imikorere myiza.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we wa FFRIM, Ahmed Yahya, ari kumwe n’itsinda bafatanyije ubuyobozi rigizwe n’abarimo Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe iterambere rya tekiniki, Richard Mugisha, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore, Nikita Gicanda Vervelde n’abandi.
Muri uru ruzinduko, izo ntumwa za FERWAFA zagiranye ibiganiro n’amashami atandukanye ya FFRIM, byafashije impande zombi gusangira uburyo bw’imikorere, ingamba zikoreshwa n’imishinga y’igihe kirekire.







