sangiza abandi

FERWAFA yemereye amafaranga amakipe yo mu cyiciro cya mbere yo kwitegura ayo muri sudani

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemereye buri kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda amafaranga angana na Miliyoni 4.5 mu rwego rwo gutegura imikino bazakiramo amakipe atatu mashya yo muri Sudani

Ni ibyatangajwe mu kiganiro gihuriweho Rwanda Premier League na FERWAFA bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Yusufu  Mudaheranwa yavuze ko nyuma yo kwemerera aya makipe bagejeje kuri Ferwafa ikibazo cy’ubushobozi kandi ko cyabonewe umurongo.

Yasobanuye ko kwiyongera muri shampiyona kw’amakipe atatu yo muri sudani ariyo Al Merrikh S.C, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani, bizatuma imikino amakipe asanzwe akina yiyongera, aho buri imwe isabwa gukina imikino itandatu yinyongera bazahuramo nayo.

Ati“Byatekerejweho, Twaganiriye na FERWAFA, tubereka imbogamizi n’ubushobozi amakipe yacu afite.”

Yavuze ko muri iyi mikino itandatu,  harimo itatu buri kipe izakira n’indi izasura ariko iyo bazasuramo   ariyo bazatangira inkunga mu rwego rwo gutegura urugendo, icumbi n’amafunguro, mu gihe iyo bazayakiramo amakipe yo mu Rwanda asabwa kwirwanaho.

Yavuze ko barebye ibyo ikipe ikenera ngo itegura umukino bagasanga nibura bashobora guha uri kipe amafaranga Miliyoni 1.5, mu mikino itatu akaba  Miliyoni 4.5 Frw.

Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko nta mbogamizi z’ibibuga zizabaho kubera ubwiyongere bw;imikino kuko hari ibindi bibuga biri gutungwanywa kandi bigiye kurangira, birimo icya Rusizi, Rutsiro,na Gicumbi ariko hakaba nicyo nabo bateganya cya Federasiyo.

Aba bayobozi bibukije ko na Stade Amahro ihari kandi ko ukeneye kwakiriraho iyi mikino azaba abyemerewe mu gihe yabisabye.

Imwe muri aya makipe azaza gukiria mu Rwanda (Al Hilal S.C ) ni naho izakirira imikino Nyafurika y’amatsinda ya CAF Champions League.

Photos:

[fluentform id="3"]