sangiza abandi

FERWAFA yirengagije nkana amategeko, iseseka Rayon Sports mu Gikombe cy’Intwari cya 2026?

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona ya 2024/25 ariyo APR FC, Rayon Sports FC, Police FC na AS Kigali, ko azakina Igikombe cy’Intwari (Heroes Cup 2026), aho kuba ane ya mbere muri Shampiyona ya 2025/26.

Iri rushanwa rizakinwa ku wa 28 Mutarama 2026, hashakwa izizahura ku mukino wa nyuma uzaba ku munsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare 2026.

APR FC izacakirana na Police FC mu gihe Rayon Sports izahura na AS Kigali. Ni mu gihe mu bagore, Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC zabaye iza mbere muri Shampiyona, zizahura ku mukino wa nyuma.

FERWAFA yashyize hanze itangazo rigaragaza ko amakipe yahawe gukina iri rushanwa ari amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona ya 2024/25 mu bagabo ndetse n’amakipe abiri yabaye aya mbere mu bagore, ishingiye ku kuba hari amakipe atarasoza gukina imikino yayo ibanza muri iyi Shampiyona.

Gusa abakunzi b’umupira w’amaguru ntabwo babyakiriye neza, cyane ko atari ko amategeko y’iriri rushanwa asanzwe, kuko ubusanzwe harebwaga ku rutonde rw’aho Shampiyona igeze.

Ubwo FERWAFA yashyiraga iri tangazo ku rubuga rwayo rwa X, umwe mu bayikurikira yagiye ahatangirwa ibitekerezo agira ati: “Iyo mugendera se aho bigeze, nuugushaka ngo Rayon ikine nyine kuko itari mu makipe y’imbere.”

Undi nawe yagize ati “Ku wa 28 se sihazagera yose yarakinnye. Kandi niyo byaba ari uko bimeze, ufatiraho bigeze ako kanya, ntago ari Phase aller yakagendeweho gusa, kuko mwanatanze igikombe andi aranamanuka kandi Shampiyona itarangiye.”

Ibi abakukiriranira bya hafi umupira w’amaguru babibonye nko kuba FERWAFA yabikoze igamije kongeramo Rayon Sports idakunze kubura mu marushanwa nk’aya, ndetse igatanga agatubutse ku kibuga dore ko ikundwa ndetse ikanashyigikirwa n’abatari bake hano mu rw’imisozi igihumbi.

Undi Munyarwanda yavuze ko bisa nko gushyira imbere amafaranga aho kuba amategeko.

Ati: “Mwavuzeko se ko mushyize imbere ubucuruzi mudashyize imbere amategeko. Mubonye Gasenyi iri mubisheke muti kuberako imikino itararangira???

Umunyamakuru w’imikino Imfurayacu Jean Luc nawe waje gusangiza aya makuru, umwe mu bamukurikira ku rubuga rwa X, yagaragaje ko batanyuzwe n’iyi myanzuro.

Ati”Ariko ibi byose nukugirango Rayon Sport ijye iza mu bintu byose? bafashe enye za mbere zo mu Rwanda ku rutonde?”

Umwaka ushize hari hafashwe umwanzuro ko igikombe kizajya gukinwa n’amakipe ane ya mbere imikino ibanza irangiye, ari nako byagenze. Izi mpinduka zije muri uyu mwaka, nubwo zitakiriwe neza n’abakunzi ba ruhago mu gihe ubusobanuro bahawe nabwo butabanyuze.

Igikombe cy’Ubutwari giheruka cya 2025, cyegukanywe na APR FC itsinze Police FC kuri Penaliti 4-2, nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku ya 1 Gashyantare 2025. Aya makipe, kuri iyi nshuro azahurira muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.

Photos:

[fluentform id="3"]