Ikigega cy’ubugiraneza cyashinzwe binyuze mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’umuryango mpuzamahanga witwa Global Citizen cyatanze inkunga ku bana bafite ikibazo cya Autism mu Rwanda kugira ngo babashe kwiga.
Ni ikigega cyashinzwe hagamijwe kubonera ubufasha abana bafite ibibazo bitandukanye hirya no hino ku Isi bakeneye kwiga no gukina umupira w’amaguru.
Iki kigega gifite intego yo gukusanya asaga miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika zo gufasha imiryango itegamiye kuri leta ifasha abatishoboye.
Iki kigega gitanga inkunga kuva ku bihumbi 50 kugera kuri 250 ku miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu bice bitandukanye by’Isi.
Nyuma y’uko iki kigo gishinzwe muri Mata 2025 cyakira ubusabe bw’imiryango itandukanye ku Isi, kigasuzuma imikorere yayo, hanyuma yasanga ifite intego nzima kandi ifitiye igihugu ikoreramo akamaro, ikayitera inkunga.
Babinyijije ku mbuga nkoranyambaga FIFA yatangaje ko FIFA Global Citizen Education Fund yafashije Autisme Rwanda kubona amafaranga yo kwiga ku miryango iyibarizwamo, kugira ngo ifashe abana bafite ikibazo cya Autism kwiga.
Muri ubwo butumwa umuyobozi, akaba ari nawe washinze Autisme Rwanda, Kamagaju Rosine, yashimye Duquesine, yashimiye FIFA kuri iyo nkunga.
Ati “Murakoze cyane! Autisme Rwanda dufite umwihariko n’intego ko buri mwana ufite Autisme na we ajya kwiga kuko uburezi ni ubwa bose.”
Autism ni ubumuga bwo mu mutwe butuma umuntu agorwa no gusabana n’abandi, kuvugana, ndetse no kwitwara mu buryo busanzwe. Ibimenyetso bitangira kugaragara ku mwana akiri muto, ahanini hagati y’amezi 8 n’imyaka 2.

Big thanks to @FIFAcom and the @GlblCtzn !
— Autisme Rwanda (@AutismeRwanda) July 13, 2026
As Autisme Rwanda, this initiative will offer quality education and meaningful assistance to autistic children and their families in our community. ❤️ pic.twitter.com/DK2eSGbPzB








