sangiza abandi

Gatera Yvan yagaragaje umusaruro w’ingamba zafashwe mu kurwanya Marburg

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yerekanye umusaruro w’ingamba zafashwe mu gukumira no guhangana n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Gatera Yvan yasobanuye ko abakora mu buzima aribo bibasiwe n’icyorezo cya Marburg kurusha abandi.

Ati “Abakora mu rwego w’ubuvuzi nibo bibasiwe cyane na kino cyorezo ku kigero kirenga 80% y’abantu banduye Marburg. Tukaba twarashyizeho ingamba zihariye zo gukumira ko bakwandura cyangwa bakwaduzanya hagati yabo.”

Akomeza asobanura ko ingamba zashyizwe mu bitaro byose, ndetse abakora mu buvuzi bahawe amahugurwa ajyanye no kwirinda ibyorezo biri ku rwego rwa Marburg, hizewe ko izi gamba muri rusanjye zizatanga umusaruro.

Ati” Mu minsi itatu ishize na muntu wanduye ibi bikaba bigaragaza ko ingamba igihugu cyafashe zatanze umusaruro. byaba mu bigendanye no gupima kare abakekwaho kuba baranduye Marburg, kubashyira mu kato no kubaha ubuvuzi bwiza, bikaba byaratanze umusaruro mwiza.”

Akomeza avuga ko n’ubwo hashize iminsi nta muntu wandura icyorezo cya Marburg, bitavuze ko cyarangiye, ati” Ntabwo twavuga ko iki cyorezo twagitsinze ahubwo tugeze aho izi ngamba tuzikomeza tukagumya no gukingira kuringo duhashye iki cyorezo nyabyo.”

Kugeza bu u Rwanda rumaze gukingira abagera ku 1,032. Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bipimo bisaga 4612 byafashwe, harimo 64 banduye icyorezo cya Marburg, barimo 44 bagikize n’abandi 15 bahitanywe nacyo.

Ibimenyetso biranga virusi ya Marbug harimo umuriro mwishi, umutwe ukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]