Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Mubarakh Muganga, yasabye amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika gukomeza guteza imbere ubufatanye, guhanga udushya no kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire n’imyitozo, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’umutekano biri gukura ku mugabane wa Afurika.
Yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ubwo yasozaga ku mugaragaro Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri ya Gisirikare ya Afurika (ACoC), yari imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda.
Iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.”
Gen Mubarakh yavuze ko ahazaza h’imyigire ya gisirikare muri Afurika hashingiye ku bufatanye n’ikoranabuhanga, ashimangira ko ibyo ari byo bizafasha ibihugu by’Afurika kugira ingabo ziteguye neza mu kurinda amahoro n’umutekano ku mugabane.
Ati “Ahazaza h’uburezi bwa gisirikare muri Afurika hashingiye ku bufatanye, udushya no kwinjiza ikoranabuhanga, kugira ngo turusheho kugira ubushobozi bwo gukorera hamwe no guhangana n’ibibazo by’umutekano kuri uyu mugabane.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro by’iminsi itatu byaberaga i Kigali byagaragaje akamaro ko kwinjiza ikoranabuhanga mu myitozo, guteza imbere ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu ndetse no kubaka abayobozi bashoboye kuyobora ibikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afurika.
Gen Mubarakh yasabye abitabiriye inama kutabigumisha mu magambo, ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyemezo n’amasezerano byavuye muri iyi nama.
Iyo nama yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu 24 bya Afurika n’abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yibanze ku ngingo zinyuranye zirimo guhuza gahunda z’imyigishirize, gusangira ubunararibonye no gutegura gahunda yo guhanahana abanyeshuri n’abarimu.
Mu muhango wo gusoza, ubuyobozi bwa ACoC bwashyikirijwe Tanzania, nyuma y’umwaka umwe u Rwanda ruri mu buyobozi.
Maj Gen Stephen Mnkande, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Tanzania, wahawe izi nshingano, yavuze ko azakomeza gushyira imbere ubufatanye n’uguhuza amashuri ya gisirikare muri Afurika.
Brig Gen Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwayoboraga ACoC, rwibanze ku gushimangira ubufatanye no guhuza uburyo bw’imyigishirize.
Ati” Twakoze ibishoboka byose ngo dukomeze ibiganiro no gusangira ubunararibonye, kuko twemera ko ibibazo by’umutekano bisaba ibisubizo duhuriyeho ndetse n’ingabo zishobora gukorana neza mu rwego rwa Afurika.”
Nyuma y’umuhango wo gusoza inama, abitabiriye ACoC basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994.








