sangiza abandi

Gen. Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’ingabo zaturutse muri Sri Lanka

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo ku ishuri rikuru rya gisirikare rya Sri Lanka, riyobowe na Brig Gen. Nalida Dissanayeke.

Iri tsinda riri mu ruzinduko rwo kwigira ku Rwanda, kuva ku wa 28 Nyakanga kugeza ku wa 08 Kanama 2025 nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda.

Gen. Mubarakh Muganga yakiriye iri tsinda ku cyicaro gikuru cya RDF giherereye i Kimihurura, agaragaza ko uruzinduko ari ikimenyetso cy’umubano ukomeje gutera imbere hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Sri Lanka.

Yavuze ko ari ubufatanye bwubakiye ku bwubahane, indangagaciro zihuriyeho ndetse n’ubushake bwo gukomeza guteza imbere uburezi n’iyubakwa ry’ubushobozi mu by’umutekano.

Ingabo za Sri Lanka zashimye RDF ku buryo yazifashije mu rugendo rwazo, zivuga ko ari urugendo rwabaye ingirakamaro mu kunguka ubumenyi n’ubunararibonye byaturutse mu masomo n’ibiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye za Leta n’ibigo bifite aho bihurira n’umutekano.

Ubwo iri tsinda ryageraga mu Rwanda mu kiganiro bagiranye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, Brig Gen Narinda Dissanayeke, yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko baje kwigira ku buryo Ingabo z’u Rwanda zubatse ubushobozi bwazo ndetse n’uko igihugu cyageze ku iterambere rifatika.

Muri uru ruzinduko, iri tsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Banasuye kandi inzu ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside (Campaign Against Genocide Museum) kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’ubutwari bwaranze urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Photos:

Photos: RDF

[fluentform id="3"]