sangiza abandi

Gen. Mubarakh yakiriye abanyeshuri n’abarimu  bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.  

Gen Mubarakah yakiriye Iri tsinda ku wa 4 Kamena 2026 aho riri gukorera urugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rwatangiye ku wa 1 Kamena 2026.

Gen Mubarakh yashimiye Ishuri Rikuru rya gisirikare ry’u Buhinde ndetse anashima ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde. 

Yagize ati: “Uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeye kandi bugenda burushaho kwaguka hagati y’u Rwanda n’u Buhinde”.

Yashimangiye ko  umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku kubwubahane, ubucuti, guharanira amahoro, umutekano ndetse n’iterambere.

Yagaragaje ko umubano umaze igihe kinini hagati y’ibihugu byombi wagiriye akamaro kanini RDF, cyane cyane binyuze mu mahugurwa abasirikare b’u Rwanda bahawe mu mashuri ya gisirikare akomeye yo mu Buhinde.

General Mubarak yanavuze ko RDF itewe ishema no kwagura izindi nzira z’ubufatanye hagati y’inzego za gisirkare z’ibihugu byombi, cyane cyane mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura gutangiza ku mugaragaro Kaminuza nkuru ya Gisirikare.

Mu ijambo rye, Brigadier Rajneesh Mohan, Umunyamabanga w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde, yashimiye uburyo bakiriwe mu ruzinduko rwabo mu Rwanda.

Yavuze ko uru rugendo rwabafashije gusobanukirwa neza ibikorwa bya RDF byo gukomeza kongera ubunyamwuga mu ngabo ndetse n’uruhare rwayo mu mutekano wo mu karere no ku rwego mpuzamahanga. 

Yanashimangiye ko basobanukiwe byinshi ku iterambere ry’inzego z’imiyoborere mu Rwanda n’urugendo rw’iterambere igihugu cyanyuzemo.

Iri tsinda riri mu rugendoshuri mu Rwanda ryahawe ikiganiro kirambuye ku rugendo rwa RDF rwo kwiyubaka no gukora kinyamwuga, ndetse n’uruhare rwayo mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Bagaragarijwe iterambere ry’inzego za RDF, imbaraga yashyize mu kubaka ubunyamwuga, ndetse n’uruhare mu bikorwa byo gushyigikira amahoro no guteza imbere umutekano mu karere.

U Rwanda n’Ubuhinde bafitanye umubano uhamye umaze igihe kinini ushingiye ku masezerano umunani y’ubufatanye ibihugu byombi bisanganywe arimo ibijyanye n’umutekano, ubuhinzi n’ubworozi no mu guteza imbere icyanya cyahariwe inganda n’ayandi.

Gen Muganga yashimiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde
Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri baturutse mu Buhinde bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]