sangiza abandi

Gen Muhoozi agiye gusura u Rwanda

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, General Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko mu mu bihe bya vuba azasura u Rwanda n’Abanyarwanda, agaragaza urukumbuzi n’ubwuzu abafitiye.

Ni mu butumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko atari we uzabona umunsi ugeze agahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’abavandimwe be bari mu Rwanda.

Yagize ati “Ndaje gusura iwacu mu Rwanda. Vuba cyane. Nzishimira cyane guhura na na Marume wanjye mwiza, Afande Kagame, bidatinze. Nzishimira kandi kuba ndi kumwe n’Abanyarwanda bene wacu.”

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025, aho yari yaje mu ruzinduko rw’akazi rwari rugamije kuganira ku bibazo by’umutekano wo mu kerere.

Icyo gihe yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, n’ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, atanga amasomo ku banyeshuri baho ndetse ababwira ko “Gukomeza Ubufatanye mu bya Gisirikare ari Inkingi y’umutekano wa Afurika”.

Nyuma yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakah Muganga.

Mbere yoho muri Kanama 2024, Gen Muhoozi nabwo yari yaje mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Uyu musirikare ntabwo ahwema kugaragaza urukundo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse agira uruhare rukomeye gukomeza umubano w’u Rwanda na Uganda.

Gen Muhoozi ntahwema kugaragaza urukundo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda

Photos:

[fluentform id="3"]