sangiza abandi

Gicumbi : Hatashywe ikiraro cyo mu kirere cyuzuye gitwaye Miliyoni zisaga 163 Frw

sangiza abandi

Mu karere ka Gicumbi , batashye ikiraro cyo mu kirere  kirere gihuza abatuye mu Mirenge ya  Bwisige, Nyamiyaga, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 163 frw.

Abaturage bavuga ko  batarubakirwa iki kiraro, mu gihe cy’imvura ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga.

Mukamana Odette, utuye mu Murenge wa Bwisige yagize ati“Mbere byari bibi cyane. Iyo imvura yagwaga, abana ntibashoboraga kujya ku ishuri, ababyeyi bakabura uko bajya ku isoko cyangwa kwa muganga. Hari n’abagiye batwarwa n’umugezi. Ariko ubu turishimye cyane, turambuka neza nta nkomyi.”

Nkunzimana Jean Eric, umunyeshuri wiga ku ishuri rya Bwisige, we yagize ati “Twajyaga dutinya kujya ku ishuri iyo imvura yagwaga kuko amazi yahuzuraga, rimwe na rimwe tukigumira mu rugo. Ariko ubu ikiraro cyaduhaye amahirwe yo kutongera gusiba ishuri.”

Abaturage bavuga ko igihe cy’imvura bagiraga ikibazo cyo kubona uko batambutsa ibicuruzwa byabo, ariko ubu ibintu byarahindutse nk’uko Nyirahabimana Alphonsine, umwe mu bagore bo muri Nyamiyaga, abivuga.

Yagize ati “Ubu tugeza ibirayi, ibigori n’amata ku isoko ry’i Byumba na Gihengeli nta kibazo, kandi byatumye ubukungu bwacu buzamuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, ashimangira ko iki kiraro kizagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Iki kiraro cyuzuye ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa. Twishimira ko gikemuye ikibazo cy’umutekano w’abantu n’icya serivisi z’ibanze. Ubu abaturage bo muri iyi Mirenge itatu baroroherejwe mu buhahirane, mu burezi no mu buzima bwa buri munsi.”

Icyo kiraro gifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko atandukanye, by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ivomo: IMVAHO Nshya

Photos:

[fluentform id="3"]