Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yifatanyije n’abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Mata, aho hakozwe ibikorwa birimo gutunganya uturima tw’igikoni, gutera imboga, n’ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muganda wabereye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kaniga, uherereye mu Murenge wa Kaniga wubatswe n’umushinga wa Green Gicumbi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026.
Abitabiriye uyu muganda biganjemo abagize imiryango isaga 60 batujwe muri uyu mudugudu w’ikitegererezo bakoze ibikorwa birimo gutunganya uturima tw’igikoni, gutera imboga, ndetse bafata ingamba zo kurwanya isuri.
Ni umuganda wari ugamije gushimangira gahunda yo guteza imbere imirire iboneye no kubungabunga ibidukikije, aho abaturage bakanguriwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere no kwirinda indwara zituruka ku mirire mibi.
Minisitiri Habimana yaganiriye n’abaturage, abashimira ko bakora cyane bakiteza imbere, ariko anongera gukomoza ku kuba aka Karere ariko gafite abana bagwingiye abibutsa ko kuba bafite ibyo bafite uyu munsi bigomba kujyana no kuba babayeho neza ndetse n’abana ntibagwingire.
Ati ” Numvise ko muri raporo zitandukanye hari aho mwagiye muza imbere, muri uyu Murenge mwaje imbere umwaka ushize mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza Mitiweli, ndetse nama raporo yagaragaje ko no mubijyanye na Ejo Heza naho mu Murenge wanyu uhagaze neza uri mu Murenge w’imbere nabyo turabibashimiye cyane.”
Minisitiri yakomeje agira ati ” Ariko hari n’ahandi muza inyuma, ntabwo waba uwa mbere muri Mitiweli, ngo ube uwa mbere muri Ejo Heza, hanyuma ngo ube n’uwambere mu bijyanye n’igwingira, umwanya wa mbere mu igwingira ntabwo ari uwanyu ntabwo muwukwiriye.”
Minisitiri Habimana avuga ko Gicumbi ifite byose byatuma babasha kurwanya igwingira, ati ” Gicumbi mufite byose bikwiriye kugirango igwingire murirwanye murihashye kugirango mugire abana bafite ubuzima bwiza bafite imikurire myiza, bazira imirire mibi, bazira igwingira.”
Muri uyu muganda kandi abaturage icyenda batishoboye baremewe inka zirimo izatanzwe n’umufatanyabikorwa n’izindi zatanzwe n’inama njyanama y’Akarere ka Gicumbi.
Uyu muganda kandi wahujwe no gusoza ukwezi k’Umujyanama mu bikorwa bari bamazemo iminsi bagenda mu baturage babasobanurira gahunda zitandukanye.












