sangiza abandi

Gisagara: Abaturage bakomeje gusiga ubuzima ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

sangiza abandi

Abaturage bo mu karere ka Gisagara barinubira abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ko babangiriza imirima ndetse bakaba bakomeje no kuhasiga ubuzima.

Hashize amezi atatu imirimo yo gucukura amabuye yagaciro mu kirombe cyo mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara yarahagaze, nyamara hari abakomeje gukora ubu bucukuzi binyuranyije n’amategeko.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko aba bacukuzi bagenda basatira imirima yabo ndetse n’inzu batuyemo, kandi nta masezerano bafitanye nabo bangiriza kuko babikora by’ubujura, bityo bagasaba ko byakorwa mu buryo bwemewe bagahabwa ingurane bakimurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko abakora ibibikorwa bagiye bihanangirizwa inshuro nyinshi bakabirengaho.

Akomeza avuga ko “ iki kirombe cyari gifitwe na rwiyemezamirimo nyiracyo wagicukuragamo amabuye y’agaciro ariko icyangombwa cye cyari cyararangiye, bityo imirimo irahagarikwa mu kwirinda ubucukuzi butemewe kugirango harebwe uburyo kuri iki kirombe hashyirwaho uburinzi buhoraho.”

Iki kirombe ubundi gicukurwamo amabuye ya Gasegeretina Colta. Kuva cyafungwa mu mezi atatu ashize, abagera muri batatu bamaze kuhasiga ubuzima barimo babiri bapfuye mu mpera z’icyumweru gishize, abandi barahakomerekeye barwariye mu bitaro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]