Umugabo w’imyaka 21 wo mu karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20 , ubwo bari mu rugo.
Uyu mugabo kugeza ubu ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, atuye mu Mudugudu wa Kadurumba, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Save.
Iki cyaha akekwaho, yagikoze kuwa 22 Mutarama 2026 ahagana saa tanu z’ijoro , muri uyu Mudugudu wa Kadurumba.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko ” Mu ibazwa, ukekwa avuga ko yamukubise ingumi mu gahanga akamukubita n’umwuko ahantu hatandukanye ku mubiri akamusigaho aragenda, abahuruye bagsanga yapfuye.”
Bukomeza buti ” Asobanura ko ko yabitewe n’umujinya w’uko yari amaze kumutuka ngo ni imbwa ubwo yari amubajije impamvu atatetse kandi yari yamusigiye amafaranga yo guhaha.”
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kibahamye yahanishwa igihano k’igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange





